RFL
Kigali

Amerika ntiri mu bihugu 10 bifite abaturage bishimye kurusha ibindi byose ku Isi-URUTONDE

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:23/03/2020 19:31
0


Raporo Umuryango w’Abibumbye uheruka gushyira hanze yitwa World Happiness Report, igaragaza ibihugu 10 bifite abaturage bishimye kurusha abandi bose ku Isi.



Mu gukora uru rutonde ngo hagendewe ku bintu byinshi birimo ubwigenge abaturage batuye icyo gihugu bafite, uko abaturage bizera abayobozi babo, uko ubutegetsi bufasha abaturage buyobora n’ibindi. Igitangaje ni uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itagaragara kuri uru rutonde. 

Ibihugu 10 bifite abaturage bishimye kurusha abandi ku Isi

1.FINLAND

Finland iracyari igicumbi cy’ibyishimo ku isi - abaturage bayo bagera kuri miliyoni 5.5 baza ku isonga mu byiciro byinshi, by'umwihariko ubumuntu bw'abaturage bayo batarangwamo ingeso ya ruswa, ubwisanzure budasanzwe buturuka ku miterere yayo n'imibereho yabo bituma iba ahantu heza ho gutura. 

2.DENMARK

Imibereho y'abaturage bo muri Denmark yakwiriye ku Isi yose, ibindi bihugu bigenda biyigana kubera ukuntu ari myiza. Iki gihugu cyagiye gisimburana na Finland ku mwanya wa mbere kuko nko muri 2016 cyari kiyoboye uru rutonde. Iki gihugu kirangwamo ruswa nke cyane hafi ya ntayo kandi abaturage bakorera hamwe cyane. Igipimo cyo kubaho cyabo kiri hejuru cyane.

3.NORWAY

Akenshi iki gihugu gikunze gufatwa nk’igihugu cyiza cy’Uburayi kibikesha ku kuba kitarangwamo ruswa, ubwisanzure kuba gituye, imibereho myiza y'abaturage bacyo ndetse n’umwanya wa mbere usanzwe mu bipimo by’iterambere ry’Isi.

4.ICELAND

Akarwa gato ka Iceland kitaruye ibindi bihugu kabaye isoko y’ibyiza aho kuba umutwaro ku baturage bayo. Imisoro mike, ubuvuzi bw'ubuntu, uburezi buteye imbere kandi bworoshya uburyo bwo kwiga (umwe mu baturage icumi bo muri Iceland yasohoye igitabo). Iceland ni igihugu gishingiye ku buringanire ku Isi. Muri 2018 cyabaye igihugu cya mbere ku Isi cyashyize mu bikorwa umushahara ungana ku bagore n'abagabo.

5.NETHERLANDS

U Buholandi ni igihugu cya gatanu cyishimye ku isi. Umuvuduko w’ubuzima n’ubwisanzure ni ingingo zikomeye zishyira akanyamuneza mu maso y'abaturage benshi batuye iki gihugu.

6.SWITZERLAND

U Busuwisi bwinjiye kuri uru rutonde guhera muri 2015 ariko bwagiye buzamuka ku rutonde buhoro buhoro. Ibi babikesha ubukungu butera imbere umunsi ku munsi. Igihe cyo kubaho gitangaje hamwe n’ubwoko bw’imisoro ikurura abakire ndetse n’ubuzima bwiza bw'abagituye. Kubera ubuzima bwiza buba muri iki gihugu, ibigo byinshi bikomeye bigiye bihafite icyicaro.

7.SWEDEN

Ahanini Sweden ikunze gusimburanya umwanya na Canada kuva umwaka ushize. Sweden kuza kuri uru rutonde ahanini ibikesha, ubufatanye hagati y’abaturage bayo ndetse no kuramba kw’abaturage bayo kuri hejuru (Life expectancy).

8.NEW ZEALAND

New Zealand ni igihugu cyakira neza abakigana bitewe n’ibyifuzo byabo waba uri mu biruhuko cyangwa ukaba uhatuye. Ni cyo gihugu cya kabiri kandi kiboneka mu icumi bya mbere cyo hanze y’Uburayi.

9.CANADA

Canada ni igihugu gifite abaturage bacye ugereranyije n’ubuso bwacyo. Ibi bigatuma abaturage bacyo bisanzura cyane mu bintu bitandukanye, muri make bakamera nk'abibera muri paradizo.

10.AUSTRIA

Austria yaje muri ibi bihugu bifite abaturage bishimye cyane cyane bitewe n’imibereho n’ubwisanzure bw’abaturage kandi nta gushidikanya ko yafashijwe n’umurwa mukuru wayo wa Vienne - ubu ukaba ufatwa nk’umujyi wa mbere woroshye kubamo cyane ku Isi ukurikije Global Liveability Index.

Src: Forbes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND