RFL
Kigali

Sengabo Jodas yasohoye amashusho y’indirimbo avuga ku mukunzi we wuje uburanga n’ubwitonzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2020 19:13
0


Umuhanzi Sengabo Jodas ukora injyana gakondo, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ngabire izira umwaga”, avuga ku mukunzi we w’uburanga wuje ubwitonzi n’ibitekerezo kandi ugwa neza mu migirire ye ya buri munsi.



Sengabo azwi mu ndirimbo nka ‘Akira ibaruwa’, ‘Umugore wa badende’, ‘Akanyange’, ‘Ndakomerewe’, ‘Simbi ryanjye’, ‘Nyampinga ubereye u Rwanda’ n’izindi.  

Iyo yandika indirimbo yibanda ku bwiza nyaburanga bw’u Rwanda, imisozi, inka, ibiyaga, amazi by’umwihariko ku bwiza bw’abakobwa cyane cyane uwo yakunze akamutera amarangamutima atuma ahimba amagambo atomoye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sengabo yavuze ko iyi ndirimbo “Ngabire izira umwaga”, yayigeneye abakobwa bafite umuco umuntu wese yakwifuza kubana nabo, by’umwihariko umukunzi we bamaranye imyaka ibiri. 

Yavuze ko we n’umukunzi we bahuye barahuza uko iminsi yicuma akururwa n’uburyo baganira atuje, akumva atarambirwa ahubwo akumva ashize impumu.

Ati “Mu by’ukuri ifite aho ihuriye n’ubuzima bwanjye n’uwo mwali ariko ikaba igisobanuro cy’abakobwa bazirikana za ndangagaciro zihuza n’ubwo buranga Imana yabahaye kandi ikaba n’inama ku bari b’i Rwanda.” 

Indirimbo za Sengabo ahanini zubakiye ku mateka dore ko yakuze afatira urugero kuri Cecile Kayirebwa, Uwera Florida, Muyango, Masamba, Nyiranyamibwa n’abandi.

Avuga ko afite intego yo gukomeza umuziki ‘wanditse’ utanga ubutumwa bunyura uwumva ndetse bikaba ari ko kazi ke gashobora kumutunga kakamubera indorerwamo imurikira abandi mu nzira nziza. 

Urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu 2016 ari nabwo yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Bene u Rwanda”. Yakuriye mu Itorero ribyina umuco ryitwa Indangamirwa ry’Umuryango witwa Dukundane Family.

Sengabo abarizwa muri Label ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa 'Indongozi muzika' y’umugabo witwa Fulgence ubarizwa mu Butalayini.

Umuhanzi Sengabo Jodas yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ingabire izira umwuga' ivuga ku mukunzi bamaranye imyaka ibiri

Uretse indirimbo 'Simbi ryanjye' uyu muhanzi anafite izindi zivuga ku bwiza bw'umukobwa, izivuga ku Rwanda, n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INGABIRE IZIRA UMWAGA' YA SENGABO JODAS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND