RFL
Kigali

Perezida Magufuli yavuze ko atazafunga insengero kuko ngo Coronavirus itatsinda Imana

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/03/2020 14:20
0


Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania kuwa 22 Werurwe yasabye abaturage b’iki gihugu kudatinya kujya gusenga kuko mu nsengero ari ho hari umuti nyawo wa Coronavirus. Yasabye abaturage ko bagomba kwizera Imana ikabashoboza guhangana n’iki cyorezo.



Perezida Magufuli ubwo yari mu misa muri Kiliziya ya Mutagatifu Paulo mu mujyi wa Dodoma, yasabye Abatanzaniya kutagira ubwoba. Ni mu gihe muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 12 banduye Coronavirus. 

Ibihugu byo mu Burasirazuba nk’u Rwanda, Uganda na Kenya byahagaritse ibikorwa by’amateraniro y’abasenga ndetse n’ibindi byose bihuriramo abantu benshi. Si muri Afrika gusa, ahubwo no muri Amerika,  Iburayi,  Aziya n'ahandi,  ibihugu byinshi byahagaritse gusengera mu nsengero.

Perezida Magufuri we yasabye abaturage gukomeza gusengera mu nsengero kuko mu masengesho ari ho hari umuti w'iki cyorezo. 

Yagize ati: "Ntidutinye kujya gushima no gusenga Imana buri wese mu kwemera kwe, ni yo mpamvu nka leta tutafunze aho gusengera mu misigiti cyangwa amakanisa kuko tuzi neza ko aho mu misigiti no mu makanisa ari ho hari umuti w’ukuri.

"Aho ni ho hari Imana, ni yo mpamvu nanjye kuza hano ntabitinye, corona uwo ni shitani ntabwo ashobora kwicara mu mubiri wa Yesu azaba yamaze gupfira aho kure".Ibyavuzwe na Perezida Magufuli bamwe bagaragaje ko ari ugushyira igihugu cye mu kaga kuko hari aho byagaragaye ko nyuma y’amahuriro y’abantu benshi, virus ya Covid-19 ihita yiyongera.

Ibi byabonetse cyane mu bihugu nka Senegal na Malaysia aho hari abirengagije amabwiriza abuza amakoraniro y’abasenga nyuma imibare y’abanduye igahita yiyongera cyane.

Hari abandi ariko babona ko ibyatangajwe na Magufuli bifite akamaro mu kwizera ko amasengesho ari yo ntwaro nyayo yo kurwanya iyi virus.

Perezida Magufuli abwira abaturage ko nubwo bakomeza amateraniro y’abasenga ariko bakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tanzania.

Src: BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND