RFL
Kigali

Migi na Meddie Kagere bamenyeshejwe ko batazemererwa gusubira muri Tanzania kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 17:31
0


Abanyarwanda babiri bakina muri shampiyona ya Tanzania, abo ni kapiteni w’ikipe ya KMC, Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere, bamenyeshejwe ko batazemererwa gusubira muri Tanzania nyuma yaho basesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu kubera ko shampiyona ya Tanzania yahagaze kubera Coronavirus.



Shampiyona ya Tanzania yarahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, Migi na Kagere bahise kuza gusura imiryango yabo mu Rwanda mu gihe shampiyona itarasubukurwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, kivuga ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF)  Wallace Karia, yavuze ko bizagorana ko aba bakinnyi bazagaruka muri iki gihugu, kabone nubwo iminsi 30 bihaye yashira.

Yagize ati” Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze, kuko hari amakuru numvise ko bamwe baba hari abakinnyi bagiye guha uruhushya ngo babe bisubiriye mu bihugu bakomokamo ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.

“Nibabareka bakagenda turahita tubwira ubuyobozi ntibuzabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe iminsi 30 twihaye izaba ishize kuko ntawamenya uko bazaba bahagaze”.

“Ntabwo ukwezi kumwe konyine ariko tugomba kumara twirinze cyane, ahubwo ni uko kugira ngo iyo Virus idakomeza gukwirakwira bityo tukaba twakongera tukikorera ibikorwa byacu nk’uko bisanzwe, bityo kurekura abantu bakajya mu bihugu byabo hanyuma bakazagaruka tutazi ingamba ibyo bihugu byafashe bishobora kurangira batwanduje, bityo ntabwo byashoboka kuko byaba bisa nk’aho turi kwikinisha”. Wallace Karia,uyobora TFF

Shampiyona ya Tanzania yasubitswe igeze ku munsi wa 29 w’imikino, Simba SC ya Kagere niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 71, mu gihe KMC ya Migi iri ku mwanya wa 15 n’amanota 33.


Migi yageze mu Rwanda ku wa Gatanu avuye muri Tanzania mu ikipe ya KMC


Kagere yageze mu Rwanda ku wa Gatanu avuye mu ikipe ye ya Simba SC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND