RFL
Kigali

Israel: Umunyamakuru yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga ko amasengesho adashobora kuzana umuti wa Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2020 15:04
0


Umunyamakuru wa Channel 12 witwa Dana Weiss yasabye imbabazi nyuma y'uko atangaje ko amasengesho adashobora kuzana umuti wa Coronavirus nk'uko byari byatangajwe na Minister w'Intebe Benjamin Netanyahu wasabye abaturage gusenga cyane bagahashya iki cyorezo.



Dana Weiss yasabye imbabazi kuri iki Cyumweru tariki 22/03/2020 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Ni nyuma y'aho avuze ko Siyansi (Science) ari yo yatanga igisubizo cya Coronavirus, atera utwatsi ibyari byatangajwe na Leta ko 'abantu bakongera amasengesho'.

Yanditse ati "Nizerera mu burenganzira bwa buri mugabo na buri mugore kwizerera mu kintu icyo ari cyo cyose bashaka kwizera." Icyakora yongeyeho ko abantu bakwiriye kumenya akamaro ka siyansi mu gukemura ikibazo cyugarije Isi.

Ku wa Gatanu w'iki Cyumweru mu kuganiro yagiranye n'uyu munyamakuru, Minisitiri w'Intebe muri Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko igihe nk'iki buri umwe akwiriye gusenga Imana kugira ngo ikize Isi iki cyorezo.

Dana Weiss yavuze ko abashakashatsi bakwiriye no kugana 'Weizmann Institute of Science' bagashaka igisubizo cy'iki cyorezo. Netanyahu yavuze ko ibyo bitari mu byahangana n'iki cyorezo na cyane ko n'abantu bo muri icyo kigo yari avuze nabo 'basenga Imana'.

Muri Israel, abantu bagera ku 1000 ni bo bamaze kwandura iki cyorezo,  mu gihe 20 muri bo bameze nabi cyane. Amasengesho mu nsengero, ku rukuta rwo mu Burengerazuba no mu Masinagogi yarahagaritswe ndetse nta muturage wemerewe gusohoka mu rugo iwe keretse ugiye gushaka ibyo kurya n'ibindi bintu by'ibanze mu buzima.

Umusigiti wa Gaza nawo wafunzwe kuri iki Cyumweru mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Ibihugu binyuranye ku Isi byafashe ingamba zikarishye mu kwirinda iki cyorezo. I Vatikani nabo bahagaritse amasengesho ahuza abantu benshi. Inyubako ya Kaaba muri Mecca nayo yafotowe nta muntu uyirimo bitewe no kutinya ikwirakwira ry'iki cyorezo cyugarije Isi.


Hano barimo gusengera abanduye Covid-19, hari abari bafite ibyapa byanditseho ngo 'Abantu bo muri Israel barasengera u Bushinwa'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND