RFL
Kigali

Min.Bamporiki yahanuye urubyiruko ashishikariza ab’inganzo guhanga muri iki gihe basabwa kuguma mu ngo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2020 15:12
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, yibukije urubyiruko rw’u Rwanda ko rugomba kubahiriza amabwiriza arusaba kuguma mu ngo, ab’inganzo ‘ikundira’ bakaba abacakara b’ikaramu.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza akarishye agamije guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus, aho nk’imipaka, utubari, amasoko n’amaduka byafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu Itangazo ryashyizweho umukono na Dr Édouard Ngirente, Minisitiri w'intebe, rivuga ko izi ngamba zafashwe harebwe uko Coronavirus ihagaze ku isi n'uko mu bindi bihugu byagenze, basanga ari ngombwa ko hafatwa ingamba ziruseho mu kwirindwa ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.

Min.Bamporiki yanditse kuri Twitter kuri iki cyumweru tariki 22/03/2020, abwira urubyiruko rw’u Rwanda ko ruzatsinda Covid-19 iterwa n’agakoko kitwa Corona ari uko bagumye mu rugo. Avuga ko ntawe ukwiye gukoreshwa n’amaraso y’ubuto, ngo arenge ku mategeko n’amabwiriza yashyizweho.

Yabwiye ab’inganzo ‘ikundira’ ko muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri ari umwanya mwiza wo guhanga nyuma y’akato bakazagaragariza abakunzi b’inganzo, umusaruru wavuyemo.

Yagize ati “Abo inganzo ikundira nimukacire ikaramu twibere abagaragu bayo, mu minsi iza tuzasogongeze abakunzi b’inganzo icyo tuzaba dukubukanye mu kato. U Rwanda ni rweme.”

Mu minsi ishize Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye urubyiruko ko rutagomba kwibwira ko ari ‘ntakorwaho’ n'icyorezo cya Coranavirus gikomeje gukwirakwira Isi gihitana ibihumbi by’abantu.

Umuyobozi w’iri shami, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye urubyiruko ko iyi virus ishobora gutuma barara mu bitaro amajoro n’amajoro. Yavuze ko abakuru ari bo bibasirwa n’iyi ndwara ariko ko n’abakri urubyiruko yabazahaza.

Ejo ku wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibipimo byafashwe byagaragaje ko nta murwayi ufite indwara ya Covid-19 wagaragaye, abayirwaye mu Rwanda bakomeza kuba 17.

Kuri iki cyumweru, mu kiganiro Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yahuriyemo n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko abarwayi 17 ba Coronavirus bari mu Rwanda bahuye n'abandi bantu bagera kuri 680.

Yavuze ko Minisiteri y’ubuzima yamaze guhura na 68% by’abantu 680 bahuye n’aba banduye kugira ngo basuzumwe niba muri bo nta wanduye iyi ndwara yakomotse mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019. 

Kugeza ubu imibare mishya igaragaza ko abanduye Coronavirus bamaze kurenga ibihumbi 300 ku Isi, abamaze guhitanwa nayo bararenga ibihumbi 10 biganjemo abo mu gihugu cy'u Butaliyani.

Inkuru bifitanye isano:Imipaka, utubari n'amasoko byafunzwe- Ingamba zikarishye zafashwe n'u Rwanda mu guhangana na Covid-19

Itangazo rya Minisitiri w'Intebe ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND