RFL
Kigali

Umuryango wa Robert Lewandowski wikoze ku mufuka ubimburira abandi mu gufasha abatuye Isi guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 13:43
0


Umunyabigwi ukomoka muri Pologne akanaba rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, n’umugore we Anna batanze inkunga ya miliyoni imwe y’ama-Euro, asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha abatuye Isi muguhangana n’icyorezo cya coronavirus.



Ntabwo ari umuryango wa Robert Lewandowski watanze inkunga gusa  kuko na bagenzi be bakina mu Budage ndetse n’abandi bahavuka nabo batanze umusanzu wabo ufatika mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi muri iki gihe.

Leon Goretzka na Joshua Kimmich bakinana muri Bayern, na bo bashinze ikigega cyo kurwanya coronavirus bise "We Kick Corona", aho na bo batanze miliyoni imwe y’ama-euro.

Leroy Sane uvuka mu Budage ariko ukinira Manchester City yo mu Bwongereza,  na we yatanze inkunga  y’amafaranga yo gufasha abatuye Isi kurwanya virus ya Corona imaze guhitana umubare mwinshi byumwihariko mu bihugu by’i Burayi birimo u Butaliyani.

Umuryango wa Lewandowski waganiriye n’ikinyamakuru daily mail dukesha iyi nkuru wagize uti: "Tuzi neza ibihe bikomeye biriho ubu". Uyu munsi twese turi gukina hamwe mu ikipe imwe. Reka dukomere muri uru rugamba. Niba hari umuntu dushoboye gufasha, reka tumufashe".

"Uko ibintu bimeze kuri ubu biragira ingaruka kuri buri wese muri twe, rero turasaba gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzobere".

Kuri ubu ikigega "We Kick Corona” kimaze gukusanya arenga miliyoni 2.5 z’ama-euro, aya mafaranga azunganira  imiryango ifasha n’ibigo byita ku mbabare muri ibi bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Virus ya Corona.

Abakinnyi ndetse n’abandi bantu bifite mu rwego rw’ubukungu bari kugerageza uko bashoboye bakikora ku mufuka bagatanga inkunga inyuze mu mafaranga cyangwa ibikoresho byifashishwa mu kwirinda no guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.


Lewandowski n'umugore we batanze asaga Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda mu guhangana na Coronavirus



Leon Goretzka na Kimmichi bamaze gukusanya amafaranga menshi yo gufasha abazahajwe na Coronavirus


Reloy Sane nawe yatanze inkunga yo gutabara abababaye kubera Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND