RFL
Kigali

Imipaka, utubari, amasoko byafunzwe- Ibyemezo bikarishye byafashwe n’u Rwanda mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2020 20:35
0


Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyizeho ingamba zikarishye zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano barasabwa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza guhera iri joro saa tanu na mirongo itanu n’icyenda (23h:59’).



Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, rivuga ko ‘hashingiwe ku ntera icyorezo cya Koranavirus kimaze gufata ku isi, hashingiwe kandi ku buryo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba ndetse n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.’

Iri tangazo rivuga ko uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020 saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59’) izi ngamba zitangira gushyirwa mu bikorwa zikazamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa. Izo ngamba ni izi zikurikira:

1.Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe: Keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’ibindi.

2.Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

3.Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo: keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

4.Imipaka yose irafunzwe: Keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.

5.Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe: Keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

6.Amasoko n’amaduka arafunzwe: Keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

7.Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi: Keretse izigemuye ibicuruzwa, imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

8.Utabari twose turafunga.

9.Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).


Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr.Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND