Hari ibirirwa binyuranye ushobora gufata bikaba byakongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe bityo ukaba wabasha kuba wahangana na zimwe mu ndwara z'ubuhumekero.
Zimwe mu
ndwara zikunze gufata mu myanya y'ubuhumekero wakwirinda ukoresheje ibiribwa bikungahaye kuri Vitamic C, twavugamo nka; Grippe, Inkorora, Asthma, Sinesite n'izindi. Izi zose ku muntu
wifitemo ubudahangarwa (immunity) bw'umubiri buri hejuru ntabwo zijya zipfa
kumwibasira. Bumwe mu buryo bwo kongera ubu budahangarwa ni ukurya ibiribwa bikungahaye kuri Vitamin C.
Menya akamaro ka Vitamin C (Ascorbic Acid) ku buzima bwawe
Vitamine C ni ingenzi ku buzima bwa muntu ikaba
ikunda kuboneka mu biribwa bibisi cyane cyane imboga, imbuto n'ibinyampeke. Akenshi
iyi Vitamine C iyo utetse ibiribwa bizwiho ko bikungahaye kuri yo cyangwa
ukanabishyushya inshuro nyinshi, irapfa kuko Vitamin C izirana
n'ubushyuhe ari nayo mpamvu ibiribwa ibonekamo iyo bimaze igihe ku zuba iba
yashizemo bigasa n'aho ntacyo biba bikimariye ubirya.
Ibiribwa ushobora kubonamo Vitamine C ni; Amaronji (amacunga), indimu, inyanya, amapera, epinard, inanasi, ibitunguru bitukura n'inkeri.
Akamaro ka Vitamine C ku buzima bw'umuntu;
v Yongera ubudahangarwa bw'umubiri
v Ituma imitsi iba minini igatembereza
amaraso neza mu mubiri, ikanarinda indwara zikunda kwibasira
imitsi (cardiovascular diseases)
v Irinda kurwaragurika
v Irinda umubiri guhorana umunaniro
v Irinda gusaza imburagihe
v Ituma uruhu ruba rwiza rugahorana
itoto
v Ituma ibisebe bikira vuba
v Irinda uburwayi nk'inkorora na grippe
v Igabanya uburozi bwa Nicotine
mumubiri bityo abanywi b'itabi bikabafasha kugabanya inyota yaryo
v Isohora imyanda mu mubiri
v Igabanya kuva cyane kumuntu uri
mumihango
v Yongerera cyane imikorere y'ubwonko
igatuma umuntu adapfa kwibagirwa, bugafata vuba ntibupfe guta ibyo bwabitse.
v Irinda Cancer (Ituma ingingo
zitaryamirana ikanazirinda kubora).
v Ituma umuntu areba neza kimwe na
Vitamine A ndetse na E.
Ni abahe bantu baba bakeneye Vitamine
C kurusha abandi;
-Umudamu
wonsa akenera nibura mg 95 za Vitamin C ku munsi.
-Umudamu
utwite akenera mg 70 ku munsi
-Umwana muto akenera mg hagati ya mg 40-45.
-Umuntu mukuru akenera mg 60
-Umunywi
w'itabi akenera mg 95
-Umuntu
witegura kubagwa cyangwa uwabazwe
-Umuntu
ufite ibikomere
Igihe ibi biribwa ubona bitari kugufasha, wakoresha ibinini iyi Vitamine C ibamo, gusa ntwabo ari byiza
habe na gato n'ubwo biba byakoranwe ubuhanga. Bibaye byiza wakoresha ibiribwa
ukabasha kuba wabona iyi vitamin ikagushoboza kongera ubudahangarwa bw’umubiri
wawe ugatana n'indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.
Src: webmd.com, healthline.com, medicalnewstoday.com
TANGA IGITECYEREZO