RFL
Kigali

Buri tariki 20 z’ukwezi kwa gatatu Isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/03/2020 10:51
0


Kuva mu 2013 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) watangiye kwizihiza iyi tariki nk’umunsi wo kuzirikana akamaro k’ibyishimo mu buzima bw’abantu ku isi.



Uyu munsi watowe n’umwanzuro wa ONU tariki ya 12/07/2012, ku gitekerezo cyatanzwe n’igihugu cya Bhutan, igihugu kivuga ko cyashyize imbaraga mu kwizihiza umunsi w’ibyishimo mu gihugu kuva mu myaka ya 1970, nk’umunsi wo kwishimira ibyo igihugu n’abagituye bagezeho.

Mu gushyiraho uyu munsi, ONU/UN yasabye abantu bose, b’imyaka yose n’ingeri zose kuwuzirikana bakishima kuko ari ingenzi mu buzima.

Uyu munsi ariko uhuriranye n’uko Isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus aho abantu bamwe bagaragaza impungenge bafite zo kwandura ndetse n’ingamba zo kwirinda zikaba zitabemerera guhura ngo bishimane kuri uyu munsi w’ibyishimo.

Ese uyu munsi wowe urabona biri bugukundire kwishima? Aho uri urabigenza ute kugira ngo wishime?

Src: BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND