RFL
Kigali

Twitege iki kuri Miss Nishimwe Naomie wiyomoye kuri Rwanda Inspiration Back Up?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:20/03/2020 7:09
0


Mu ntangiriro z'iki cyumweru mu buryo bwatunguye abatari bacye, hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie abwira rubanda ko inyungu ze n'imishinga ye bitazarebererwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up ko bazakorana ‘igihe bizaba ari ngombwa’.



Iki kigo ni cyo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda. Mu buryo busanzwe gikomezanya na Nyampinga watowe kikamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we, ibikorwa bitandukanye akora n’ibindi.

Miss Nishimwe Naomie yunze mu rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane wanze gufashwa na Rwanda Inspiration Back Up. Muri manda ye, yafashijwe n’uwitwa Bruce Intore gukora umushinga we, gusa umusaruro w’ibikorwa yakoze ntuvugwaho rumwe.

Aba bakobwa bombi bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye ndetse Miss Nishimwe Naomie aherutse kubwira INYARWANDA ko muri ba Nyampinga afatiraho urugero Miss Kundwa Doriane ari we uza ku isonga.

Hari igice cy'abantu bumva ko ikigo gitegura irushanwa kitakabaye kigumana mu nshingano uwatsindiye ikamba.

Imikoranire ya Rwanda Inspiration Back Up na bamwe mu bakobwa bambitswe amakamba yagaragaje gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ingenzi igena uko Abanyarwanda bafata iri rushanwa byagiye bikorwa ku kigero cyo hejuru.

Iki kigo gifasha Nyampinga kumushakira abafatanyabikorwa haba mu nzego bwite za Leta, ibigo byigenga hagendewe ku miterere n’ubwoko bw’umushinga.

Mu bikorwa hafi ya byose Miss Meghan Nimwiza yakoze umwaka ushize yabaga afashwa mu buryo bwagutse n'abamubanjirije, Miss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa. 

Bishoboka ko uyu mwaka atari uko bizagenda kuri Nishimwe Naomie kuko abamubanjirije basigaye bagaragara mu bikorwa bya buri munsi bya Miss Rwanda Organization bishoboka ko babaye n'abakozi bayo bahoraho.

Bivuze ko ubufatanye bwe nabo bushobora kuzaba ku kigero buri wese yapimisha ijisho.

Imikoranire ya Miss Nishimwe Naomie n’itangazamakuru ishobora kutazoroha:

Itangazamakuru ni umuyoboro w'ishyirwa mu bikorwa wa buri kimwe.

Ni n’umuyobora ubujyanama bwa Miss Rwanda bukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa bya Miss Rwanda.

Umubano wa Miss Nishimwe n’itangazamakuru watokoye umunsi wa mbere akiri mu majonjora yibanze i Remera kuri Hill Top Hotel.

Nishimwe yabwiye itangazamakuru ko atiteguye kugira icyo avuga ‘kuko igihe kitaragera’. Ni nako byagenze ubwo bahitagamo abakobwa 20 bajya mu mwiherero w’ibyumweru bibiri.

Mu gihe gito Miss Nishimwe Naomie yari yamaranye na Rwanda Inspiration Back up bamenye ingufu ze nke mu kuvugana n'itangazamakuru.

Byatumye ibiganiro bimwe na bimwe yabaga ari bugirane na bamwe mu banyamakuru hasabwa ko habanza gusuzumwa urutonde rw'ibibazo aza kubazwa bimwe bigakurwamo.

Hari n’ibyo yasabwaga ko atavugaho. Ikindi cyaziraga cyikazirizwa ni ukumubaza ku manota yagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye. 

Abareberera inyungu za Nyampinga bamufasha kubungabunga izina rye mu gihe habayeho inkuru zitifuzwaga. Binakorwa mu nyungu n’isura y’irushanwa rya Miss Rwanda.

Urugero rwavuba ni uburyo Miss Rwanda Organization yashyashyanye ubwo INYARWANDA yasohoraga inkuru yavugaga ku mubano wa Miss Liliane Iradukunda n'umubyeyi we byavugwaga ko utari umeze neza.

Ntawabura kuvuga ko Nishimwe Naomie yikuye mu maboko ‘meza’ ariko kandi arakuze ku buryo icyemezo yafashe yakizeho neza. Igihe cy’umwaka agiye kumarana ikamba kizagaragaza niba koko atari akwiriye gukorana na Rwanda Inspiration Back Up.

Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, kuwa 23 Gashyantare 2020. Anabitse n'irindi kamba ry'uwaberewe n'amafoto [Miss Photogenic] kurusha abandi 20 yahatanaga nabo.

Umushinga we ni ukurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko. Azahagararira u Rwanda muri Miss world 2020 izaba ibaye ku nshuro ya 70 niba nta gihindutse.

Nishimwe Naomie yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we


Nishimwe Naomie abaye Miss Rwanda wa kabiri wanze gukorana na Rwanda Inspiration Back Up






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND