Iperereza rirakomeje nyuma y’amakuru ashimangira ko umukobwa w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Weba Sepetu yaba yatawe muri yombi nyuma yo kwiba umuturage ibihumbi 400,000 bw’amashilingi amubeshya ko azamuha Mudasobwa ariko we akabihakana.
Wema Sepetu umwe mu
bakinnyi bamamaye muri Filime zo muri Tanzania, mu kwiregura iki kirego
cy’ubujura kuri Polisi, yahamije ko hari umuntu utazwi wiyitiriye urukuta rwe rwa Facebook maze akavuga ko
acuruza imashini zigendanwa za Mudasobwa, ibikapu bikoze mu ruhu, amakotomoni
n’ibindi, uyu muntu ngo yaka abantu amafaranga anyuze kuri Facebook bityo
bigafatwa nka Wema Sepetu wiba abantu.
Mu butumwa bwa Wema Sepetu yiregura ko atigeze yaka umuntu
ibihumbi 400,000 by’amashilingi ya Tanzania, yagize ati. “Mu by'ukuri nta konti ya
Facebook mfite, ngira paji y’abafana kandi na yo irazwi (vérifié). Iyo
Facebook konte si iyanjye mu by'ukuri,..abantu b’abatekamutwe bahora bavuga ko
bagurisha Mudasobwa.”
Nyuma yo kwiregura Polisi ya Tanzania itangaza ko igomba kureka Wema Sepetu ariko iperereza rigakomeza kugeza igihe baboneye gihamya nyacyo. Wema Sepetu ari mu byamamare byagiye bihura n’ibizazane cyane mu myaka yatambutse.
Yavuzwe ko inkondo y’umura we yanyereye kubera gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo cyane bityo bikaba byaramuteye kutabyara, iki kibazo yaje gutangaza ko yagiye kukivuriza mu Buhinde.
Wema ari mu bakobwa
bakundanye na Diamond Platnumz aho byemezwaga ko bombi bazabana
nk’umugabo n’umugore ariko biza kurangira batandukanye, nyuma Wema akomeza
avugwa mu makimbirane n'abo yitaga bacyeba be harimo, Hamissa mobetto,
Tunda, Zari Hassan n’abandi babaga hafi ya Diamond Platnumz.
Wema Sepetu yabaye Miss wa Tanzania mu
mwaka wa 2006, ubu ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Mu mwaka wa 2018
yatawe muri yombi akekwaho gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge bya Malijuana
kuko inzego z’umutekano zabisanze iwe mu rugo.
Wema Sepetu ari gukorwaho iperereza na Polisi ku bujura ashinjwa
Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO