RFL
Kigali

MTN yakuyeho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga kuri 'Mobile Money' mu kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2020 23:21
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, yamenyesheje abakiriya bayo ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 yakuyeho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga ava kuri Mobile Money ajya kuri konti ndetse ko kwishyura ibintu na serivisi ukoresheje #MomoPay ‘ari ubuntu’.



Umuyobozi Mukuru wa MTN, Madamu Mitwa Kaemba Ng’ambi, yatangaje ko mu minsi ishize bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Banki Nkuru y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) baganira ‘ku buryo MTN yafasha igihugu mu guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus’.

Yavuze ko banzuye gukuraho ikiguzi cy’amafaranga yacibwaga uwohereza n’uwakira kuri Mobile Money n’izindi serivisi ubu buryo bwifashishwamo, mu murongo wo gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Covid-D giterwa n’agakoko kitwa Corona.

Yavuze ko iyi gahunda izafasha kandi akazi kagakomeza neza haba mu bakozi ba MTN, abafatabuguzi, abafatanyabikorwa mu muryango mugari. Yatangaje ko iyi gahunda yo gukuraho ikuguzi cyo kohererezanya amafaranga kuri Mobile money buzamara iminsi 90 ibisobanuye ko buzamara amezi agera kuri atatu.

Mitwa ati “Turabizi ko abafatabuguzi bacu bari guhura n’ingorane. Cyakora turimo kunoza neza uburyo baguma ku murongo banogewe na serivisi zacu, ikiguzi cyacibwaga kuri Mobile Money gikuweho. Ibi bizafasha abafatabuguzi bacu guhererekanya amafaranga igihe cyose aho bariho hose.Ibi bizakurikizwa mu gihe cy’iminsi 90 gusa."

Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) ivuga ko ‘nta kiguzi mu gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Momo’, ‘nta kiguzi ku mafaranga yose ahererekanyijwe mu buryo bwa Mobile Money’ kandi ko ‘nta kiguzi ku bwishyu bwose bukoresheje Pos’.

Kohererazanya amafaranga kuri Mobile Money n'izindi serivisi zifashisha ubu buryo byagizwe ubuntu


Itangazo rya Banki Nkuru y'u Rwanda rivuga nta kiguzi ku mafaranga yose ahererekanyijwe hifashishijwe Mobile Money (Momo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND