RFL
Kigali

Inkuru y'ihumure ku batuye Isi; Inzobere mu buvuzi mu nzira yo gutsinda icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/03/2020 23:49
0


Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo. Mu gihugu cy’u Buyapani naho batangaje ko hari umuti witwa Fujifilm ushobora guhangana n’iki cyago. Ese icyizere cyo kubona umuti wa Coronavirus nyawo cyaba kingana gute?



Kuwa 17 Werurwe 2020 inkuru yaturutse mu gihugu cy’u Bushinwa yavugaga ko urukingo rwa Coronavirus (Covid-19) rwabonetse. Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru Dailmail cyaganirije impugucye ku ndwara z'ibyorezo, Chen Wei uri mu bari gukora ubu bushakashatsi busa n'ubugeze ku musozo, yatangaje ko uru rukingo rugiye kuba igisubizo kuri benshi. Ubu bushakashatsi buri gukorwa binyuze mu buvuzi bw’igisirikare cy’u Bushinwa ”Academy of Military Medical Sciences” mu itsinda rihagarariwe na Major General Chen Wei.  

Ese uyu muti waba koko wizewe 100%

Chen ukomoka mu Bushinwa umwe mu bakoze ku miti yavuraga indwara zaterwaga na virus za corona zabanjirije iyi yahawe akabyiniro ka Covid-19, yatangaje ko icyizere kimaze kugera ku rwego rwo hejuru. Mu rucyerera ryo kuwa 17 Werurwe ni bwo uyu muganga yatangaje ko nyuma yo gukora uru rukingo ubu babonye uruhushya rubemerera gukora igerageza ryaryo kandi akavuga ko icyizere bafitiye uyu muti ari kinini bakaba babasha gukura Isi mu kangaratete k'iki cyago.

Chen Wei ni muntu ki ugiye kurokora ikiremwa muntu?Chen Wei 

Uyu muganga ni inzobere akaba n'umwe mu basirikare bakomeye bafitiye igihugu cy’u Bushinwa akamaro by’umwihariko akaba inzobere mu buganga ndetse n'umuhanga mu kurwana urugamba rwo guhangana n’ibyorezo. Uyu mugore ubwo Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Ebola cyari kibasiye by'umwihariko Abanyafurika, ari mu bantu baje guhosha iyi ntambara yo kurwana n'icyorezo cya Ebola.

Kuri Chen Wei hamwe n'ikipe bari gukorana bavuga ko urugamba rwo guhangana na coronavirus (COVID-19) abona ari urugamba Isi iri kurwana ariko benshi mu bayituye ntabwo baramenya ubukomere bw'iyi ntambara. Ati ”Uru ni urugamba rugomba gutegurwa kandi bikarangira rutsinzwe”. Yavuze ko icyizere gihari cyo kubona uyu muti dore ko usa n'uwabonetse igisigaye akaba ari ukuwugerageza hanyuma bagatangira kuwukwiza mu bice bitandukanye by’Isi.

Chen uhagarariye iyi kipe iri gukora uyu muti yavuze ko iki ari igitego cyiza igihugu cye kigiye gutsinda binyuze muri uyu muti bagiye gukora. Uyu mugana ari mu nzobere zakoze umuti wa virus twakwita murumuna wa coronavirus yigeze gutera ahagana mu mwaka wa 2003 yitwa SARS, hakiyongeraho ko ari mu bakoze mu nkubiri yo kurwanya icyago cya Ebola cyari cyugarije Afrika mu minsi yashize. 

Magingo aya Chen n'ikipe ye bari gukorana baratangaza ko Isi igiye kubona umuti kuri iki kibazo cyayigejeje mu gihombo gikomeye. Chen Wei ni umusirikarekazi mu gihugu cy’u Bushinwa akaba afite ipeti rya Major General. Yavuze ko uyu muti batangiye kuwukora kuwa 26 Mutarama 2020, igisigaye akaba ari ukuwugerageza bakabona kuwuhereza abatuye Isi.

Umuti wabonetse mu gihugu cy’u Buyapani waba ukora gute?Mu gihugu cy’u Buyapani uyu munsi batangaje ko habonetse umuti uvura covid-19, gusa uyu muti ntabwo ari uwo bavumbuye ahubwo wari usanzwe uhari ukoreshwa mu kuvura ibicurane (FLU). Mu bawukozeho ubushakashatsi bavuze ko uyu muti witwa Fujifilm ushobora kuba wavura coronavirus.

Gusa ku rundi ruhande abasenguzi bavuga ko uyu muti ukiza umuntu utari wazahazwa n'iyi ndwara naho k'uwo yazengereje urabavura bakaba bazima urugero nko ku muntu waba amaze iminsi itarengeje 4 yanduye. Ikindi ni uko ku bantu bari bafite ikibazo cyo mu buhumenceyero uyu muti ubavura ku kigero cya 91%

U Bushinwa buri mu bihugu byagerageje uyu muti bwavuze ko utavura neza 100%, gusa uramutse wongerewe ubushobozi ngo ushobora kuba waba ntamacyemwa. Uyu muti impamvu utari guhabwa agaciro 100% ni uko hari urwego umuntu ageraho akaba atakira. Leta y'u Buyapani nayo yatangaje ko batari bemeza ko uyu muti ukora ijana ku rindi ahubwo ko bari kuwifashisha bashaka uwanyawo ndetse banatanga icyizere ko vuba cyane bazaba babonye umuntu urandura iki cyorezo cya COVID-19.

Magingo aya abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda baragera kuri 11 nk'uko tubicyesha Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE). Abatuye Isi bagomba kumenya ko kwirinda biruta kwivuza, bityo bakaba bakwiriye kuzirikana inama bahabwa n’abaganga babinyujije mu bigo bibishinzwe ndetse bakirinda no gukwirakwiza ibihuha kuko iki cyaha gihanwa n'amategeko. Ku kijyane n'umuti ubu abahanga benshi bari kuvuga ko vuba cyane umuti w’icyi cyorezo uhamye uraba wagiye ahagaragara.

Src: dailymail.co.uk, nypost.com, the guardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND