RFL
Kigali

Nyina wa Weasel yavuze ko umuhungu we atakiri muzima

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:17/03/2020 19:15
0


Imyaka ibaye ibiri abakunzi b’umuziki barwana n'imitima yabo yanze kwakira urupfu rw'uwahoze ari kizigenza mu muziki wo muri Afrika y'Uburasizuba, nyakwigendera Mozey Radio.



Mozey Radio yari umwe muri babiri bari bagize itsinda rya Goodlyfe aho yari afatanyije na mugenzi we Douglas Mayanja uzwi nka Weasel.

Umubyeyi wa Weseal, Prosy Mayanja aherutse gutangaza ko umuhungu we nta buzima bwo mu mutwe agifite ndetse ko ngo hatagize n'igikorwa ashobora kwicwa n'agahinda.

"Yarahindutse cyane nanjye hari igihe nibaza niba ari umwana wanjye. Afite agahinda gakomeye no kwigunga gukabije kandi igiteye ubwoba n’uko ashaka kuba umugabo ngo abihishe"- Ibi ni bimwe mu byo nyina wa Weasel yaganirije umwe mu banyamakuru b’i Kampala.

Yongeyeho ko umuryango w'abitwa 'aba Mayanja' uzwiho kuba warahiriwe n'umuziki ngo batangiye gukurikirana hafi ubuzima bwa Weasel cyane ko batangiye kumufasha guhura n'abaganga b'indwara zo mu mutwe.  

Weasel aheruka mu gihugu cy'Africa y'Epfo muri gahunda z'umuziki gusa yahahuriye n'isanganya ry'ihohoterwa rikorerwa abatari abenegihugu (Xenophobia).

Weasel ngo aracyagorwa no kwisanga muri studio aririmba wenyine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND