RFL
Kigali

Miss Sandra Teta yateje umwiryane mu muryango wa ba Mayanja

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:17/03/2020 17:32
0


Mu cyumweru gishize u Rwanda n’amahanga bizihije umunsi w’abagore, ndetse ukwezi kwa Werurwe gusa nk'ukwahariwe kuzirikana ubushobozi, imbaraga n'uruhare rw'umugore mu kubaho kw'ikiremwa muntu-ibyo biba hafi ku Isi hose.



Kuwa 08 werurwe, abagabo batandukanye bifuriza abagore babo, ababyeyi ba nyina na bashiki babo umunsi mwiza bakabibutsa ko ari ab’igitangaza bigakorwa binyuze mu nzira zitandukanye iharawe n'imbuga nkoranyambaga. 

Weseal umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda ntiyacitswe n’uwo mujyo gusa uwo yifurije umunsi mukuru w'abagore ubanza atari we yari kubikorera. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yakoresheje ifoto y'umunyarwandakazi wambaye ikanzu irimo uturabyo witwa Miss Sandra Teta ayiherekeresha amagambo agira ati" Umunsi mwiza w'abagore kuri ubu bugingo butagira igicumuro".  

Umugore wa Jose chameleone akaba na Muramukazi wa Weasel ni umwe mu bataranyuzwe nibyo weasel yakoze byo kwifuriza Sandra Teta umunsi mwiza w' umugore. Kuri we yumvaga ibi byagakorewe Talia Katorooga wabyariye Weasel abana babiri ari bo Thea Mayanja na Emmanuel Mayanja.

Mu burakari bwinshi yagize ati" Ariko wazaretse izo nkundo zitagira icyo zigufasha"  Yahise anafatanya n'umugore wa Weasel amukomeza umutima ati" Mama Tea, uri umugore w'igitangaza ukaba n'umubyeyi w'icyitegererezo. Ubu mpfukamye ngusengera ngo uzarenge ibi bigeragezo by'urukundo bikubangikiranya n'abandi bakobwa. Ni nako nsengera abandi bagore bose babayeho mu buzima nk'ubwo urimo.”

Sandra Teta na Weasel batangiye kuvugwa mu rukundo umwaka ushize ndetse binavugwa ko Teta ‘atwite’. Nta n’umwe muri bo wemeje ayo makuru niyo nda ntiyigeze ivuka.  

Weasel ni umugabo w'icyamamare mu muziki w'Africa y'uburasirazuba arubatse afite abana batazwi umubare.

Teta Sandra ni umunyarwandakazi wamenyekanye mu 2014 ubwo yabaga igisonga cya Miss SFB (ubu ni imwe mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda).

Nyuma yo gusoza amasomo ye, yiyeguriye ibyo gutegura ibitaramo, aza no gufungwaho igihe gito afunguwe akomereza ibikorwa bye mu mujyi wa Kampala, aho ategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dutandukanye muri uwo mujyi. Uyu mukobwa ntarashaka ndetse nta n'umwana afite.

Umugore wa Chameleone yasabye Weasel uri mu rukundo na Teta Sandra kumesa kamwe

Sandra Teta yateje umwiryane mu muryango wa ba Mayanja 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND