Uyu ni umunsi wa 17 muri uku kwezi kwa gatatu kuzagira iminsi 31.Uyu munsi kandi ukaba umunsi wa 76 mu minsi igize umwaka tugendeye kuri Kalendari y’Abageregoriye, bivuze ko hasigaye iminsi 289 ngo uyu mwaka wiswe uw’impinduka urangire.
BIMWE MU BYARANZE UYU MUNSI TARIKI 17 WERURWE MU MATEKA Y’ISI
45: Mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu, mu ntambara y’i Munda Julius Ceasar yatsinze Aba Pompeia
18: Igihugu cyari Commodos cyabonye ubwigenze cyivana ku bwami bwa Roma nyuma y’imyaka cumi n’umunane(18) Papa Marcus Aurelius asinziriye.
1805: Icyari Leta y’Ubutaliyani cyari kiyobowe na Napoleon nk’umukuru w’igihugu cyahindutse ubwami bw’Ubutaliyani uwari umukuru w’igihugu Napoleon ahinduka umwami gutyo.
1861: Ubwami bw’Ubutaliyani niho bwashyizwe ho.
1939: Icyiswe Second Sino-Japanese War nk’intambara ikomeye hagati ya Kuomintang n’iguhugu cy’Ubuyapani ahitwa Nanchang yaratangiye.
1958: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku mugaragaro Satelite yise Vanguard Satallite.
1969: Golda Meir yabaye umukuru w’igihugu wambere wa Isiraheli.
1988: Ku itariki nk’iyi Colombian Boeing 727 yahitanye abasaga 143 kumupaka wa Venezulan.
ABABONYE IZUBA KURI IYI TARIKI
1473: Umwami James IV wa Scottland yabonye izuba kuri iyi tariki aza gusinzira 1242
1895: Lloyd umunyabugeni w’Umuyapani yabonye izuba asinzira 1988
1902: Umunyamerika wakinaga umukino wa Golf BOBBY Jones yabonye izuba asinzira 1971
1944: Cito Gaston umukinnyi w’Umunyamerika ukomeye mu mukino wa Basket yabonye izuba.Kimwe n’abandi nawe uzi bavutse kuri iyi tariki ya 17 Werurwe tubifurije isabukurunziza y’amavuko.
ABITABYE IMANA KURI IYI TARIKI
1272: Go-Saga umwami w’Ubuyapani yarasinziriye
1527: Rana Sanga Umuhinde w’umunyamategeko yarasinziriye
1946: Dai Li Umusirikare wari ukomeye mu gihugu cy’u Bushinwa yitabye Imana
2013: A.B.C. Whipple umunyamakuru akaba n’umunyamateka w’Umunyamerika ni bwo yitabye Imana
TUREBERE HAMWE IBIRUHUKO BIHARI N'AHO BIRI
Mu gihugu cya Bangladesh bari kwizihiza umunsi mukuru w’abana.
TANGA IGITECYEREZO