Airtel Rwanda
Kigali

Coronavirus: Ibikubiye mu itangazo rya RURA rireba abamotari n'abakora ingendo kuri moto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/03/2020 0:53
0

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 16/03/2020 Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwasohoye itangazo rireba abakora ingendo kuri moto n'abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto (Abamotari) mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19.



Coronavirus ni icyorezo gihangayikishije Isi yose muri rusange, kikaba cyaratangiriye mu gihugu cy'u Bushinwa, ariko magingo kimaze kugera mu bihugu byinshi kuri Isi birimo n'u Rwanda aho abantu bagera kuri 7 bamaze kwandura nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE). Mu rwego rwo kwirinda no gukumira iki cyorezo mu Rwanda, inzego zitandukanye za Leta n'iz'abikorera zikomeje gufata ingamba.

Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere ryateweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'iki kigo Lt Col Patrick Nyirishema, rivuga ko ingamba iki kigo cyafashe, hagendewe ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'Ubuzima ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego RURA yasabye abantu bose bakoresha moto ndetse n'abakora uwo mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (abamotari) kubahiriza ibi bikurikira;

1.Abamotari basabwe guhita bakuraho ikirahure ku ngofero (Casque) gitwikira ku maso h'umugenzi. 

2.Abagenzi barasabwa kujya bitwaza igitambaro (umwenda) bashobora kwambara mu mutwe kikagera mu ijosi ku buryo ingofero (Casque) itamukora ku mubiri;

3.Abantu barasabwa kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa

4.Mu gihe bidashoboka ko izo ngendo zisubikwa, abagenzi basabwe kujya bakaraba intoki mbere na nyuma y'urugendo;

5.Amakoperative y'abamotari asabwe gushyira kandagira-ukarabe cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu bashobora gukaraba kuri Parikingi zihuriraho abantu benshi;

Iri tangazo risoza rivuga ko ibirikubiyemo bitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020


RURA yageneye ubutumwa abamotari n'abakora ingendo kuri moto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND