RFL
Kigali

Bill Gates yavuye mu bayobozi b’ikigo yishingiye yari amazemo imyaka 45

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/03/2020 18:53
0


Mu rucyerera rwo kuwa 14 Werurwe 2020 ni bwo umushoramali Bill Gates yatangaje ko atakiri mu bayobozi b’ikigo cya Microsoft yashinze mu 1975. Benshi mu babonye iyi nkuru bibajije byinshi.



Bill Gates ni umukire wa kabiri ku Isi akaba umwe mu bashoramali b'ibihe byose mu ikoranabuhanga binyuze mu kigo 'Microsoft' yashinze ubwo yari umunyeshuli muri kaminuza ya Havard mu mwaka w'1975. Nyuma yo gushinga iki kigo yahise afata umwanzuro wo guhagarika ishuli by’ihuse ngo ajye gukurikirana ibijyanye n'imishinga yacyo. Nyuma y’imyaka igera kuri 45 yasezeye ku buyobozi bw'iki kigo.

Ese ni iki cyaba cyateye Bill Gates gusiga ubwami bwe?

Microsoft ni ikigo cy’ubukombe mu ikoranabuhanga rigezweho aho gikora 'programes' zikoreshwa muri za mudasobwa ndetse magingo aya gifite amashami menshi akora ibintu bitandukanye ariko hafi ya byose bishingiye ku ikoranabuhanga.

Bill Gates yari asigaye agaragara gacye ari kwerekana imishinga y’ikigo dore ko ahagana muri 2008 ariho yatangiye gusa n'uwitarura iki kigo aho yeguye ku mwanya w'umuyobozi mukuru w’iki kigo.  

Ese ni iki gitumye umubyeyi wa Microsoft Bill Gates ata iki kigo cyari kigeze igihe cyo kubyara inyungu yumurengera?

Mu itangazo Bill Gates yashyize ku rukuta rwe rwa LinkedIn yavuze ko ahisemo kuva mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft kugira ngo ajye guha umwanya munini ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi hose binyuze mu buzima, iterambere, uburezi ndetse no kongera uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Yunzemo agira ati “Ndishimye ndetse mbona icyiciro gikurikiyeho nk’amahirwe yo gukomeza ubucuti ndetse n’ubufatanye bufite icyo buvuze gikomeye kuri njye, gukomeza gutanga umusanzu mu bigo bibiri bintera ishema ndetse no gushyira imbere ukwiyemeza kwanjye mu gukemura bimwe zimwe mu mbogamizi zikomereye Isi.”

Bill Gates yari amaze imyaka 45 mu buyobozi bw’uru ruganda harimo n’iyo yamaze ari Umuyobozi Mukuru kugeza mu 2008 ubwo yikuraga muri uyu mwanya.

Ese ahazaza ha Micrsoft idafite Gate ni ahahe?

Benshi mu bari kwibaza ikigiye gukurikira muri iki kigo kibuze umubyeyi ni abatazi umugabo witwa Satya Nadella uri kuyobora iki kigo. Uyu mugabo ni impirimbanyi ndetse akaba umuhanga mu kuyobora. Magingo aya iki kigo gihagaze neza ndetse cyane kuko uyu mugabo ari mu bari kugiteza imbere muri ibi bihe. Nta kintu na kimwe atazi kuko mbere y'uko aba umuyobozi muri iki kigo yari ahamaze imyaka igera kuri 28 kuko yatangiye kuhakora mu 1992.

Microsoft yamenyekanye ubwo ikoranabuhanga ryari rikiri hasi cyane ahagana mu 1980 aho Gates we n'inshuti ye yo mu bwana Paul Allen bari bafite intego yo kwigarurira Isi binyuze mu ikoranabuhanga ndetse banaje kubigeraho kuko magingo aya umuntu wese azi Microsoft ndetse na Gates ubwe.  Gusa Paul Allen yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2018.

Bill Gates amafaranga asigaranye muri Microsoft agera kuri miliyaridi $16, akaba afite imigabane ingana na 1.3% by'imigabane yose iki kigo gifite. 

Bimwe mu bigwi bya Bill Gates harimo nko kuba yaranditse amateka ku rubuga rwa Forbes kuko yamaze igihe kinini ayoboye urutonde rw’abakire ku Isi gusa yaje gusimburwa na Jeff Bezos nyiri ikigo cya Amazon, ubu Bill Gate ari ku mwanya wa 2.

Nonese Coronovirus yaba iri mu bitumye Gates asezera iki kigo Mu minsi nk'itatu (3) ni bwo twabagejejeho inkuru ivuga ko umusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga Tom yasabaga Donald Trump ko yategeka Bill na Bezos gushaka umuti w'icyorezo cya coronovirus kiri guhitana benshi. 

Uyu mugabo mu magambo ye yavuze ko niba koko Bill Gates ari umuntu ufite ikigo gifasha Isi kwikura mu bibazo by’ubuzima yakabye ari gukora ikintu cyatuma Isi ibona umuti n’urukingo rwa Coronovirus.

Ntawabyemeza cyangwa ngo abihakane niba koko Bill Gates uyu mwanya yavuze uhagije agiye guha ikigo cye cy’ubugiraneza hari icyo wafasha abatuye Isi, reka tubitega amaso.

Src: Wired.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND