RFL
Kigali

Rubavu: Biggy Shalom yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ineza’-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/03/2020 1:18
0


Tuyisenge Biggy Shalom uzwi nka [Biggy Shalom] mu ndirimbo zihimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Ineza aririmbamo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yakoze birimo kurema umuntu ikamuha ubushobozi n’ububasha.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Biggy Shalom yasobanuye impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ye nshya yise Ineza. Yavuze ko bigendanye n'ukuri guhari ku ruhande rwe na cyane ko yifuriza abantu bose ibyiza ndetse no kuzagera mu ijuru kimwe nk’abandi baririmbyi bose. Uyu musore yasobanuye ineza Imana yagiriye abantu mbere yo kubarema n’icyo yifuzaga ku bo yaremye.

Big yaygize ati”Ubusanzwe ndirimba indirimbo zihimbaza Imana kandi ni ho impano yanjye inyerekeza. Indirimbo nayise iri zina ‘Ineza’ kugira ngo buri wese azayibonemo abashe no gufashwa n’ubutumwa buyirimo kuko buri wese azi ineza y’Imana kuri we.

Ariko burya hari abandi batarayimenya neza bakeneye kujya bibutswa ari nabyo nakoze rero kandi nziko iyi ndirimbo uzabasha kuyumva izamukora kumutima”. Big Shalom wasohoye aya mashusho y’indirimbo yise Ineza ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  ukorere umurimo w’Imana mu karere ka Rubavu.


Biggy Shalom na bagenzi be mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ye

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO INEZA YA BIGGY SHALOM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND