RFL
Kigali

Ibikorwa by’imikino mu Rwanda byahagaritswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2020 10:03
0


Kimwe no mu bindi bihugu byamaze kugaragaramo icyorezo cya Coronavirus, mu Rwanda naho ibikorwa bijyanye n’imikino byahagaritswe kugeza igihe kitazwi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi, kikaba cyanamaze kugera mu rw’Imisozi igihumbi.



Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Werurwe, rimenyesha abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’ingaga za Siporo mu Rwanda ko ibikorwa byose by’imikino bihagaritswe guhera tariki ya 15 Werurwe kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Werurwe Minisiteri y’ubuzima itangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda kuko hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere ufite iyi virus, ku ikubitiro imikino ine y’umunsi wa 24 wa shampiyona  yari iteganyijwe gukinwa  kuri iki Cyumweru Tariki 15 Werurwe ntikibaye, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Imikino yasubitswe harimo uwagombaga kubera i Rusizi, aho Espoir FC yagombaga kwakira AP FC, kuri Stade ya Mumena Kiyovu Sport yagombaga kwakira AS Kigali, Kuri Stade Regional ya Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yagombaga kwakira Marine FC, mu gihe kuri Stade ya Kigali Police FC yagombaga kwakira ikipe ya Etincelles.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse kwitabira no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yose yari kwitabirwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje kandi ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo imikino, ibitaramo, amateraniro n’ibindi bibaye bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, hakazasohoka itangazo rikomora ibi bikorwa byose.


Ibikorwa by'imikino byose byahagaritswe mu Rwanda kubera Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND