RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kubera inama 'CHOGM 2020' izahuza abikorera bo hirya no hino ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/03/2020 0:37
0


The Commonwealth Heads of Government Meeting 2020 (CHOGM 2020) ni inama mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda aho izahuriza hamwe abikorera baturutse hirya no hino ku Isi. Urugaga rw'abikorera (PSF) n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) barasaba abikorera kuzabyaza umusaruro iyi nama.



Ibi bigo byateguye iyi nama ari byo PSF na RDB byasabye abayobozi b’ibigo byikorera n’abikorera mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu yari igamije kubagaragariza aho imyiteguro ya CHOGM Rwanda 2020 igeze, n’uburyo bagomba kuyibyaza umusaruro. Yabereye i Kigali muri Marriott Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020. 

'CHOGM Rwanda 2020' izamara iminsi 7, ikaba izatangira tariki 21 Kamena 2020 isozwe ku ya 27 Kamena 2020. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 7 barimo abanyamahanga bazaturuka mu bihugu 53 bikoresha ururimi rw’icyongereza. Ibi bihugu birimo; Nigeria, Afrika y'Epfo, Newzeland, Aoustralia, Canada, Ubwongereza, Ubuhinde n’ibindi.

Ibiganiro bizatangirwamo bizibanda ku micungire y’imari, imiyoborere, ikoranabuhanga no guhanga udushya, uburyo bwo gushaka amasoko, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi biganisha ku iterambere rya ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth). Bizatangirwa muri Kigali Convention Centre, Ubumwe Hotel, Mirriott Hotel, Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) n’i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Usibye ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’abikorera, iyi nama igiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda izaberamo ibirori bijyanye no kwidagadura aho twavugamo Commonwealth Fashion Week, Gala Dinner n’ibindi. 

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera yabwiye itangazamakuru ko iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu icyo yari igamije ari ugusaba abikorera kwitegura kugira ngo bazagire uruhare muri 'Chogm Rwanda 2020'. Yagize ati "Uyu munsi ni wo munsi ukomeye twahuye n’abikorera kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu kwitegura".

Yakomeje avuga ko abikorera bazaturuka mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’icyongereza binyuze muri Commonwealth business forum bakazahurira mu Rwanda bakungurana ibitekerezo ku bucuruzi, bashakisha amahirwe y'aho bashobora gushora imari ku buryo byafasha abanyarwanda gushora imari yabo hanze cyo kimwe n’uko abanyamahanga nabo bayishora mu Rwanda. 

Yavuze kandi bashishikarije abikorera kuyitegura neza ku buryo bazayikuramo inyungu. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yabwiye itangazamakuru ko yibanze ahanini ku bintu bine bijyanye no kwitegura CHOGM Rwanda 2020'

Yagize ati "Twashishikarije abikorera kuza kwiyandikisha nabo bakazitabira iyi nama, icya kabiri twabasabye kuzayibyaza umusaruro batekereza hakiri kare ku cyo bashaka n'abo bifuza guhura nabo". Yakomeje avuga ko ikindi babasabye ari ukuzacuruza cyane kuko iyi nama zitabirwa n’abantu benshi kandi bafite amafaranga ariko nanone bagashyira imbere gutanga serivise zinoze.

Itangazamakuru ryamubajije niba nta mpungenge bafite z'uko iyi nama ishobora kuzahagarikwa kubera icyorezo cya coronavirus gikomeje kwibasira Isi, avuga ko izi mpungenge zihari ariko bikaba bitababuza gukomeza imyiteguro kuko hakiri kare. Ati "Nka Leta dukomeje kwitegura CHOGM ariko tunakurikirana ibiri gukorwa kuri coronavirus, muri Gicurasi nitubona iki kibazo kiri kugenda gikemuka tuzakomeza ariko nitubona bikomeje tuzafata icyemezo."

Ba rwiyemezamirimo batandukanye bashimiye PSF na RDB bateguye iki gikorwa muri bo harimo Zulfat Mukarubega wavuze ko aya ari amahirwe akomeye ku bikorera. Iyi nama izitabirwa n’abakuru b'ibihugu batandukanye barimo na Paul Kagame Perezida w'u Rwanda. 

Umunyarwanda wikorera uzitabira iyi nama bizamusaba kwishyura amadorari 250, naho umunyamahanga yishyure amadorari 800. Ku bakoresha ikoranabuhanga ubu bashobora gutangira kuyimenyekanisha kuri Twitter bandika #CBF2020. Wabona kandi andi makuru menshi unyuze ku rubuga www.chogm.rw


Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yasabye ba rwiyemezamirimo kuzitabira CHOGM


Umuyobozi wa PSF Robert Bapfakurera yasabye abikorera kuzabyaza umusaruro iyi nama

Abikorera benshi bitabiriye inama yabaye kuri uyu wa Gatanu



Abikorera bashimiye RDB na PSF bateguye iyi nama ya CHOGM


Mushimiyimana Eugenie nyiri M&M PLAZA yitabiriye iyi nama [iburyo]



Kambogo ni we wabaye umusangiza w'amagambo muri iyi nama

Kanda hano urebe ayandi mafoto menshi

AMAFOTO:MUGUNGA Evode-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND