RFL
Kigali

Ibintu 5 wakora ugafata neza impyiko zawe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/03/2020 18:26
0


Isi yose buri wa Kane w'icyumweru cya kabiri muri Werurwe buri mwaka yizihiza umunsi w’impyiko. Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo gufatanya ndetse no kugirana inama z'uburyo abantu babungabunga impyiko zabo.



Impyiko ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu. International Society of Nephrology (ISN) na International Federation of Kidney Foundations (IFKF) ni ibigo byashyizeho umunsi ngarukamwaka w'impyiki hagamijwe kugabanya indwara y'impyiko. 

Umunsi mukuru w'impyiko uba rimwe mu mwaka ukaba uba kuwa kane w'icyumweru cya kabiri mu kwezi kwa Werurwe. Muri uyu mwaka, uyu munsi wabaye tariki 12 Werurwe 2020. Bimwe mu byo impyiko zikora harimo gusukura umubiri binyuze mu gusohora imyanda iri mu maraso, kugabanya isukari, imyunyu n'ibindi.


Menya ibintu 5 ugomba kwitaho kugira ngo impyiko zawe zigire ubuzima gatozi

1.      Kunywa amazi ahagije

Hari abantu bazi ko kunywa amazi ari iby'abantu badafite ikindi kintu cyo kunywa nyamara ntabwo ariko biri kuko amazi ni isoko y’ubuzima. Abahanga mu bijyanye n'ubuzima bavuga ko akenshi bigoranye kuvuga ngo runaka agenewe amazi angana uku kuko akenshi ingano y’amazi ushobora kunywa ishingira ku myitozo ngorora mubiri ukora, ibyo urya ndetse n’ubushyuhe buba ahantu utuye, gusa berekana ko umuntu nibura usanzwe ashobora kunywa litiro 2 ku munsi.

2.      Gukora imyitozo ngorora mubiri ihoraho

Imyitozo ngoraramubiri ni ngenzi mu mpande zose z’ubuzima kuko ishobora kukurinda indwara nyinshi ndetse abahanga bemeza ko ituma uyikora atecyereza neza. Ikindi ni uko uyikora n'iyo yaba afata isukari nyinshi, iyo arimo gukora iyi myitozo, isukari iragabunuka ndetse akabasha no kuba yakwirinda indwara zinyuranye harimo nk’umuvuduko w’amaraso ndetse n'indwara zirimo diyabeti.

3.      Jya urya indyo yuzuye

Hari abazi ko kurya indyo yuzuye bisaba kuba ufite amafaranga menshi, nyamara ntabwo uku ari ukuri. Iki kibazo benshi baragifite aho usanga umuntu ashobora kumara hafi umwaka arya ibintu bihenze azi ko ari kwigirira neza nyamara ugasanga bimugizeho ingaruka mbi ku rwego rwo hejuru. Indyo yuzuye igizwe n’ubwoko 3 bw’ibiribwa ari byo; 'ibirinda indwara, ibitera imbaraga n'ibyubaka umubiri'. Mu cyiciro cy'ibirinda indwara, dusangamo imboga n’imbuto, mu cyiciro cy’ibitera imbaraga dusangamo ibinyamafufu naho mu cyiciro cy'ibyubaka umubiri niho dusangamo ibinyamisorwe.

4.      Hagarika kunywa itabi

Kunwa itabi bituma amaraso adatembera neza mu mubiri ndetse by’umwihariko mu mpyiko. Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’impyiko zivuga ko kunywa itabi bigira uruhare mu kuba warwara kanseri y’impyiko ku cyigero cya 50%.

5.      Jyerageza uko ushoboye ujye kwisuzumisha 

Ikibazo benshi bagira ni uko bahura n'uburwayi ariko kumenya ko babufite bikaba ikibazo. Urugero ni nk'indwara ya diabeti abantu bakunze kurwara ariko ntibamenyeko bayirwaye. Ibi iyo bibaye bitera ikibazo gikomeye kuko uzasanga hari benshi bayifite ariko batabizi. Ikiza ni uko nibura mu mezi nka 3, wajya ujya kwa muganga gukoresha ibizamini ukamenya uko impyiko zawe zihagaze n’ubuzima muri rusange.

Src: davita.com, kidney.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND