RFL
Kigali

Huye: Ku myaka 17 yakodesheje inzu aricuruza, afite ipfunwe ryo gusubira iwabo! Impanuro ku rubyiruko

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/03/2020 7:12
0


Umukobwa w’imyaka 17 wo mu karere ka Huye nyuma yo kumara mu buraya igihe kirenze umwaka ngo yifuza gukomeza kwiga ariko atewe ipfunwe no gusubira iwabo.



Uyu mwana yagiranye ikiganiro na INYARWANDA kuwa 11 Werurwe 2020, mu karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma mu kigo Nyampinga kirera abana b'abakobwa bahoze mu buzererezi. Yari yahazanywe aturutse kuri Transit Center aho yari amaze iminsi agororerwa ngo atange ubuhamya bwe muri gahunda yo guhuza abana bavanywe mu buzererezi n'imiryango yabo.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe na Hon Nyirarukundo Ignacienne n'abandi bayobozi batandukanye, ndetse n'ababyeyi bafite abana mu bigo byakira abana bakuwe mu buzererezi byo mu karere ka Huye birimo Intiganda, Nyampinga na OPEDEI.

Mu gutanga ubuhamya bwe bushaririye, uyu mukobwa yavuze ko yataye amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza aza kuyoboka uburaya ariko ngo ntakiza yabubonyemo ibituma yumvikana nk’uwicuza igihe yataye akifuza ko yasubira mu muryango we agakomeza ibikorwa byamuteza imbere birimo no gusubira ku ishuri.

Yagize ati “Nta nyungu nabibonyemo, ndifuza ko nasubira kwa mukecuru nkajya kwiga. Nari umuhanga iyo nabaga uwa nyuma nabaga uwa 10”. Uyu mwana ngo intandaro yo kujya mu buraya ni uko se yari yarabataye akigira i Kigali nyuma nyina akaza kumwohereza kwa nyirakuru nawe akishakira undi mugabo.

Avuga ko akimara gucikiriza amashuri yabaye mu buraya nyuma akaza kugeza aho akodesha inzu akazana na bagenzi be bagakomeza kwicuruza aho Polisi yaje kubafata ikabajyana kuri Transit Center.

Aganira na InyaRwanda.com uyu mwana w'umukobwa tutari buvuge amazina ye ku bw'umutekano we yagize ati "Haburaga gato ngo twuzuze ukwezi kuri Transit Center, bambabariye ngataha sinazasubira kuko nta nyungu nabibonyemo.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko ubuyobozi bwamufasha akiga kudoda ndetse bakaba banamushakira imashini akayoboka imyuga kuko atifuza gusubira mu buraya ukundi.

Yatangaje ko amafaranga menshi yaba yarinjije ku munsi kuva yatangira uburaya ari ibihumbi 20 (20,000Frw), akaba we na bagenzi be barabaga mu nzu ya 3,500 Frw  bakodeshaga buri kwezi iherereye kuri imwe mu isanteri yo mu karere ka Huye.

Uyu mwana ugaragara nk’ufite ikiniga iyo muganira ku mateka y’ubuzima bwe, avuga ko intandaro ahanini yo kwikodeshereza akiri muto ari uko na nyirakuru batabanaga neza, ariko agaragaza ko nawe atamuberaga umwana mwiza. Avuga ko nyirakuru yari afite abandi bana b’impanga arera bo akabafata neza ndetse akabaha ibikoresho bihagije ariko we ntabimuhe.

Asaba ubuyobozi ko mbere y’uko asubizwa iwabo babanza bakamusabira imbabazi umuryango we kandi yemeza ko yiteguye kubabera umwana mwiza utarangwaho ingeso mbi ukundi. Yagize ati “Bamfashije mbere yo gusubira mu rugo bansabira imbabazi ababyeyi, niteguye gushyira amaboko hasi ngakora ndetse nkaba umwana mwiza, uburaya sinzabusubira.”

Yemera ko yari yarakodesheje inzu yabanagamo n’abandi bakobwa bafatanyaga akazi k’uburaya. Avuga ko ubuyobozi bwaje kubibona bumujyana mu kigo cyakira inzererezi cya Mbazi.

Muri iyo nzu babagamo baritekeraga bakanimenyera buri kimwe, hakaba ubwo mu ijoro rimwe hinjiyemo abagabo babiri baje kubasambanyirizamo bakabishyura. Yakomeje agira ati “Inama nagira abakobwa bagenzi banjye ni uko bareka kujya mu buraya kuko nabonye nta nyungu ibamo”.

Umuyobozi wa Transit Center ya Mbazi yabwiye INYARWANDA ko uyu mwana w’umukobwa atari we wa mbere bakiriye wagiye mu buraya akiri muto gusa ngo we baramuganirije babona afite umutima wo guhinduka akareka ubuzererezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND