RFL
Kigali

Ibintu 5 udakwiye gukora ngo ukunde ushimishe umugore

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/03/2020 15:10
0


Hari abantu bakunze gusezeranya abakunzi babo ko ntacyo batakora ngo babashimishe nyamara baba bibeshya kuko hari ibintu udakwiye kwemera gukora kubera iyo mpamvu.



Nk’umugabo koko ni inshingano zawe gutuma umugore yishima ariko urwo waba umukunda rwose haba hagomba kuba nyirantarengwa kubyo umukorera ngo akunde yishime. Uba ufite isura ugomba kurinda nk’umugabo udakwiye gutuma umugore yangiza kubera urukundo.

 

Dore bimwe muri ibyo bintu utagomba gukora.

 

1. Kumurihira minerval


keretse gusa ari umugore wawe, ubundi ntuzigere wishyurira ishuri umukobwa ngo ni uko mukundana. Byashoboka ko wenda umutera inkunga kuri bimwe yakenera ariko kwishingira ikintu cyose mu mashuri ye ni ikosa rikomeye. Nuramuka uhisemo kubikora, uzabanze wishyiremo ko ashobora kukujyamo ideni iteka ryose kuko abantu barahinduka. Ushobora kumurihira wishyizemo ko inyiturano ari urwo mukundana ndetse muzanabana ejo ukisanga yagiye mu rukundo n’abandi ny’uma y’ibyo uba waramutakajeho byose.

 

2. Gukora icyaha kubera we

Niba utarabashije kumumenyereza ko mukundana bisanzwe utamuha buri kimwe, ntuzigere ukora icyaha ngo ukunde ubone uko umushimisha. Urugero nko kwiba cyangwa ikindi gikorwa kigayitse kigamije kubona uburyo bwo kumushimisha. Niba agukunda koko azumva ko igihe bitagenze neza atagomba kugushyiraho igitutu ngo umubonere ibyo akeneye mu buryo bw’amafaranga.

 

3. Kwibuza ibyibanze kubera we

Ugomba kunyaruka nawe ukikunda. Ntuzigere wemera kwicwa n’inzara ngo ukunde umwoherereze amafaranga yo kubona icyo arya. Wenda mushobora gusangira bike byabashije kuboneka ariko ntuzabe igitambo ngo wowe usigarire aho kugira ngo yishime.

 

4. Kwibagirwa inzozi zawe

Jya wibuka ko mbere y’uko uhura nawe wari ufite inzozi z’ibyo ushaka kuzageraho, ntuzahagarike kubiharanira ngo ni uko wenda adakunda ibyo ukora.

Urugero niba warashakaga kuzajya kwiga mu mahanga, ntuzabihagarike ngo kuko atabyishimiye, ahubwo niba atemera gutegereza mureke ariko ntatume uva ku nzozi zawe ngo ukunde umushimishe.

 

5. Kutubaha umuryango wawe

Abagore umuntu ashobora kubagenzura cyane cyane iyo wamweretse ko umukunda by’ukuri kandi ko wakora buri kimwe ngo mugume mu rukundo. Bamwe hari ubwo bagerageza kukwereka ko bamwe mu banyamuryango wawe ari babi ndetse banagerageze kugutandukanya nabo, nyamara wibuke ko nagusiga abantu bambere uzasigarana ari umuryango wawe. Ntuzemere gucika ku muryango wawe ngo ukunde umushimishe.

 

Umugore ugukunda by’ukuri muraganira ukamwereka icyo ikintu runaka kimaze n’ ingaruka zacyo akaba yabasha kukumva kuruta uko yemera ko wakora amakosa ngo akunde yishime. 

Muri iyi nkuru twagarutse ku bagore cyane kuko aribo bakunze gushyiraho amananiza ngo bakunde bashimishwe mu rukundo ariko n’umugabo ntukwiye kwemera kugwa mu ikosa ngo ukunde umushimishe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND