RFL
Kigali

Harvey Weinstein yakatiwe gufungwa imyaka 23 ahamijwe gusambanya abagore n'abakobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2020 18:41
0


Icyamamare muri Holly Wood, Harvey Weinstein yakatiwe gufungwa imyaka 23 nyuma y’uko urukiko rwa New York rumuhamije gusambanya abagore icyaha cyo mu cyiciro cya mbere no gufata ku ngufu, icyaha cyo mu cyiciro cya gatatu.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Weruwe 2020 ni bwo umucamanza James Burke yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Weinstein w’imyaka 67 y’amavuko.

Uyu mugabo w’umushoramari yinjiye mu rukiko yiteze igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 29 aryozwa gufata ku ngufu umukinnyi wa filime Jessica Mann mu 2013 no kuganiriza ibyekereye imibonano mpuzabitsina uwitwa Miriam Haley mu 2016.

Kuwa 24 Gashyantare 2020 ni bwo Weisten yagejejwe ku kirwa cya Rikers ahamara iminsi 16 ategereje kugezwa imbere y’urukiko. Nyuma yaje kujyanwa mu bitaro bya Bellevue kubera ibibazo by’umutima yitabwaho n’abaganga asubizwa ku kirwa cya Rikers.

Umubare munini w'abagore bagiye bagaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe na Weistein, wahoze ari igihangange mu gutunganya filime akanagira ikigo cyitwa Weistein Company, byose byabaye nyuma y’uko New York times isohoye inkuru icukumbuye ibivugaho.

Abashinjacyaha barwanye urugamba rukomeye ngo abiryozwe gusa ingufu bakoreshaga zikajya hasi y'abunganira Weistein.

Umwe mu bunganira Weistein yigeze kwandikira urukiko arubwira ko uwo yunganira adashobora kumara imyaka irengeje 5 muri gereza agendeye ku myaka y’ubukure ye, n’ubuzima bwe anarenzaho ati "Imyaka 5 y’igifungo kuri Weistein ni ink’igifungo cy’ubuzima bwe bwose."

Harvey Weinstein yayoboye anatunganya filime nyinshi zakunzwe ku isoko harimo nka ‘Sex, lies and Videotape’, ‘Shakespeare in Love’ n’izindi.

Hati y'1990 na 2000 Harvey Weistein yagize izina rikomeye muri Hollywood

Mu 2017 iby'uyu mugabo w’umushoramari byagiye ku karubanda amabanga menshi ashyirwa hanze hamenyekana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreraga abagore n'abakobwa harimo kubasambanya ngo bahabwe imyanya muri filime.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo yatawe muri yombi. Kuwa 29 Mutarama 2020 umwe mu bagore basambanyijwe na Weistein witwa Dawn Dunning yageze imbere y'urukiko asa nk’unaniwe abanza kubazwa niba azi Harvey Weistein ati"Ni uriya wambaye ishati y'ubururu".

Yatangiye avuga uko yahuye akamenyana n'uyu mugabo ati" Yaje ku kazi aho nakoraga imirimo yo gutanga amafunguro. Hari mu masaha akuze y’ijoro, sinari muzi, umukoresha wanjye yarambwiye ati uyu ni Harvey umwiteho neza." 

Dunning akomeza avuga ko yishimiye guhereza amafunguro Weinstein anahita amubwira ko afite inzozi zo kuzaba umukinnyikazi wa filime ukomeye, Weinstein amusezeranya ubufasha.

Dunning yavuze ko yamuhaye nimero ya telefoni atiyumvisha ko azamuhamagara. Hashize iminsi itatu ushinzwe imigendekere y’akazi mu kigo cyayoborwaga na Harvey yaramuhamagaye amutegurira gahunda yo guhura n'umuyobozi mukuru ari we Harvey Weinstein. 

Ibyabaye byose kuri madamu Dunning Dawn byatangiye umunsi wa mbere ahura na Harvey ati" Ntiyitaye cyane ku bushobozi bwanjye bwo gukina filime ahubwo yasubiragamo kenshi ko nsa neza ko mfite umubiri mwiza".

Uyu mugore avuga ko ibi yabyumvaga nk’ibisanzwe ko ari n'amagambo abakobwa bakora mu nzu zitanga amafunguro babwirwa kenshi na benshi. Ati "Tutaramarana n'isaha twicaranye yatangiye kunkorakora, akajya azamura ikanzu nari nambaye ubona ko ashaka gukora ku myanya yanjye y'ibanga kugeza aho ankoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu.”

Imbere y’urukiko uyu mugore yahise afatwa n'ikiniga kinshi bamuha agatambaro ngo yihanagure amarira yaratangiye gushoka ku matama, nyuma arakomeza ati "Harvey yabonye nsa nk’utiteguye umurongo yari arimo. Mu ijwi riremereye ambwira ko ntacyo nzageraho ko uruganda rwa filime rukora gutyo" 

Uyu mugore avuga ko yakomeje kujya ahura na Harvey mu bihe bitandukanye muri hoteli zitandukanye ari nako akomeza guhohoterwa. Ngo hari n’igihe yamubwiye ko agomba kwemera akaryamana nawe n'abandi bagabo babiri bari kumwe na we (icyo bita Threesome) gusa ngo Dawn Dunning ibi byo yarabirokotse ntibyabaye. 

Harvey yakatiwe gufungwa imyaka 23 nyuma y'uko ahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND