RFL
Kigali

Musanze: Urubyiruko rwize ku Nyundo ibijyanye no gushushanya rurasaba akarere kurushyigikira-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/03/2020 10:24
0


Aba banyabugeni bishyize hamwe basabye akarere ka Musanze kubakorera ubuvugizi bakabahuza n’abashinzwe kumenyekanisha aho ba mukerarugendo basura bityo bikabafasha kubyaza umusaruro impano bifitemo.



Nyuma yo gusoza amasomo ajyanye no gushushanya aho bigaga ku Nyundo, uru rubyiruko rwishyize hamwe aho ubu rukorera mu kigo kitwa Inshuti art and culture center giherereye mu mujyi wa Musanze. Kwishyira hamwe ni igitekerezo cyazanywe n’umunyabugeni witwa Karungi Godfrey Cyubahiro wabonaga impano z'uru rubyiruko zishobora gutanga umusaruro zikabatunga. 

N'ubwo bamaze imyaka 3 bakora babwiye Inyarwanda.com ko mu mbogamizi bafite harimo no kuba akarere katabashyigikira kandi bari mu basigasira umuco, bagahindura isura yo ko Isi igaragara, bakanateza imbere igihugu.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Mashakiro Bienvenue aganira na Inyarwanda.com yagize ati‘’Niba dukorera hano tukaba dukora ibifite aho bihuriye n’ubukerarugendo n’Akarere kagakwiye kudufasha kakamenya ko duhari’’. 

Yakomeje avuga ko Akarere kakabaye umuranga wabo kandi ku buryo bworoshye. Yatanze urugero avuga ko nk'abakora ibifitanye isano n’ubukerarugendo Akarere kabafasha kakabahuza n’abashinzwe kumenyekanisha aho ba mukerarugendo boshobora gusura. 

Yavuze ko bakorewe ubuvugizi babona urubyiruko rwinshi rubiyungaho rukava ku mihanda rugakora rukiteza imbere, rugateza imbere n’igihugu. Mugenzi we Isabelle Murebwayire yavuze ko ibi bikozwe haboneka umubare munini w’abakobwa bitabira uyu mwuga bityo bikanahura neza na gahunda ya Leta yo guteza imbere umwarili w’umunyarwandakazi.

Ganza Odari Olivier we avuga ko mu rwego rwo guteza imbere umunyabugeni Leta yagakwiriye gushyiraho amarushanwa ajyanye nabwo. Ati ”Mu Rwanda ntabwo tugira amarushanwa y’ubugeni kugira ngo impano zijyanye nabwo zigaragare”. Yakomeje avuga ko amarushanwa aba usanga ari aya muzika gusa, ashimangira ko Akarere nta kintu na kimwe kajya kabafasha. 

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’aka Karere buvuga kuri iki cyifuzo cy’aba banyabugeni, duhamagara umuyobozi wako Nuwumuremyi Jeannine kuri telefone ye igendanwa ntitwabasha kumubona. N’ubwo nta kintu kigaragara barageraho uru rubyiruko ruvuga ko ibyo rukora birufasha kwikemurira ibibazo no kwitunga ku buryo babonye ababafasha byarushaho kugenda neza. Ubugeni ni kimwe mu bintu bigaragaza ubwiza bw’igihugu n’umuco ku buryo bukozwe neza bushobora gutunga ubukora kandi bukinjiriza igihugu.



Ganza Odari Olivier ari gushushanya


Isabelle Murebwayire umunyabugeni w'umukobwa wifuza abandi benshi mu mwuga we 


Mashakiro Bienvenue wavuze ko Akarere kabegereye babona urubyiruko rwinshi rubiyungaho 

Bokora ubugeni butandukanye burimo ibishushanyo n'ibindi byinshi

Iyi modoka izagirwa Coffee Shop




Iyi nzovu ikoze mu mapine 

Iyi ngagi ikoze mu mafoke n'ibiyiko


Kalungi Godfrey wahurije urubyiruko mu kigo kitwa Inshuti Arts and Culture Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND