RFL
Kigali

Ibikorwa bya Miss World Organization byasubitswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:11/03/2020 14:55
0


Isi yose irugarijwe! Nta ni kigaragaza ko ejo cyangwa ejo bundi ibintu byasubira mu buryo. Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi gihereye mu mujyi wa Huwan mu Bushinwa mu Ugushyingo 2019, ibikorwa byahuzaga Isi harimo ingendo z'indenge, ubucuruzi bwambukirinya imipaka n'imigabane hamwe byarahagaze ahandi biragabanuka cyane.



Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwibasira Isi gihereye mu mujyi wa Huwan mu Bushinwa mu Ugushyingo 2019, ibikorwa byahuzaga Isi harimo ingendo z'indenge, ubucuruzi bwambukirinya imipaka n'imigabane hamwe byarahagaze ahandi biragabanuka cyane.

Ibihugu bimwe na bimwe imiriro yarahagaze, inganda zirafunga abakozi baba basubiye iwabo. Mu Butaliyani, igihugu kirimo kugaragaza umuvuduko uri hejuru kurusha ahandi hose ku Isi, bahisemo no kuba bahagaritse shampiyona y'umupira y'igihugu cyabo yitwa Serie A

Mu marushanwa y'ubwiza naho imyanzuro yatangiye gufatwa kandi byose ni ku mpamvu z’ubwirinzi.

Irushanwa rya Miss world ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza 4 akomeye ku Isi, ubu bahisemo kuba basubitse ibikorwa bihuza abakobwa batsindiye amakamba y'imigabane muri Miss world iheruka ya 2019 (Continental Winners).

Ubusanzwe abo bakobwa 6 baba bafite mu mishinga no mushingano gusura ibihugu biba byatoranyijwe baherekeje mukuru wabo uba wambaye ikamba rikuru bari mu bukangurambaga bw'ubwiza bufite intego.

Abafite amakamba y'imigabane ya 2019 ni umunya-Nigeria uhagaririye Africa, Umufaransakazi uhagaririye uburayi, umunya-Cook Islands uhagaririye umugabane wa Ocean, umunya Trinidad and Tobago uhagaririye igice cya Caribbean, umunya-Brazil uhagaririye America n’umuhindekazi uhagaririye Asia.

Biragoye kwemeza ko irushanwa rya Miss world 2020 ryazasubikwa cyane ko abayobozi baryo ntacyo babivuzeho, cyakora n'ibintu bishoboka mu gihe nta cyaba gihindutse. 

Miss world 2020 niramuka ibaye, bizaba ari inshuro ya 70 ibaye cyakora bizaba ari inshuro ya 5 u Rwanda ruyitabiriye icyo gihe ruzaba ruhagaririwe na Miss Nishimwe Naomie.

Umunya-Jamaica Tonn-Ann Singh ni we ufite ikamba rya Miss World 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND