RFL
Kigali

Bwa mbere FERWAFA yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda coronavirus ku bibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2020 10:23
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo gihangayikishije Isi kuri ubu cya Coronavirus, harimo kutazongera gusuhuzanya kw’abakinnyi mu gihe umukino ugiye gutangira ndetse no gukaraba kuri buri muntu wese winjiye ku kibuga kugira ngo hizerwe ubwirinzi nyabwo.



Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata indi ntera ku isi, aho kimaze kwandura ndetse kigahitana benshi, kuri ubu mu Rwanda hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zigamije kwirinda no gukumira iki cyorezo.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama zitandukanye n’amashyirahamwe y’imikino n’ingaga za siporo mu Rwanda, bigira hamwe ingambwa zafatwa mu kurwanya iki cyorezo.

Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yandikiye amakipe iyamenyesha ingamba zafashwe kandi zigombwa kubahirizwa mu rwego kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ibaruwa FERWAFA yahawe amakipe iragira iti “Tugendeye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) hirya no hino ku Isi n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda.Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo musabwa gukora ibi bikurikira mu mikino mwakiriye yose ku marushanwa ategurwa na FERWAFA".

Mu byo FERWAFA yasabye, harimo gutegura uburyo buhagije bwo gukaraba no gusukura intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki(hand sanitizer) aho binjirira ku bibuga byabereyeho imikino.

Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa se bahoberana, abafana, abakinnyi n’abatoza.

Ikipe yakira umukino yamenyeshejwe ko itemerewe gufungura imiryango ya Stade mu gihe ibikoresho by’isuku byagararajwe mu ibaruwa bidahari mu gihe iyasuye, yasabwe kutinjira muri Stade mu gihe itahasanze ibyo bikoresho.

Mu gihe ikipe yakiriye umukino yumva idafite ubushobozi bwo gukora ibisabwa mu ibaruwa yahawe, yasabwe kwihutira kubimenyesha bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe saa yine za mu gitondo (10h00) kugira ngo hamenyeshwe iyo bari guhura ko uwo mukino utakibaye.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa umunsi wa 23, aho hatangira gukurikiza izi ngamba FERWAFA yafashe kugira ngo hirindwe Coronavirus. 


Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose


Amakipe ntazongera gusuhuzanya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND