RFL
Kigali

AS Kigali yigaranzuye Police FC iyikuraho amanota atatu yayifashije kujya mu makipe atandatu ya mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2020 17:39
0


Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali habereye umukino wasozaga umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AS Kigali yari yakiriye Police FC yayitsinze mu mukino ubanza ariko uyu munsi nayo yayigereye mu kebo nk’ako yayigereyemo, iyitsinda ibitego 2-0 byatumye irara mu makipe atandatu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.



Umukino ubanza wari wahuje aya makipe tariki 02Ugushyingo 2019, wari warangiye Police FC inyagiye AS Kigali ibitego 3-0, kuri iki kibuga.

Umukino watangiye AS Kigali isatira izamu rya Policxe FC nko mu minota ine ya mbere, dore ko yanahushijemo uburyo bumwe bwari kubyara igitego.

Police FC yinjiye neza mu mukino kku munota wa Gatanu dore ko aribwo yatangiye guhererekanya neza mu kibuga, inagerageza uburyo buvamo ibitego imbere y’izamu rya AS Kigali.

Ku munota wa 15 AS Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yuko Rick Martel yazamukanye umupira awucomekera Orotomal Alex wari uhagararanye na Ngendahimana Eric, aroba umunyezamu Habarurema Gahungu ariko asanga yakurikiye umupira awuvanamo.

Nyuma y’amasegonda 30, Police Fc nayo yahushije igitego cyabazwe, nyuma yo guca mu rihumye abakinnyi ba AS Kigali, Iyabivuze Osee ahindura umupira imbere y’izamu rya AS Kigali usanga Savio Nshuti wari uhagaze wenyine atera umupira azi ko awushyize mu izamu uca ku ruhande gato rw’izamu.

Umunyezamu Habarurema Gahungu yongeye gutabara ikipe ya Police FC, nyuma yuko asigaranye na Nsabimana Eric bita Zidane ku mupira yari acomekewe na Orotomal Alex, ariko Gahungu awumukura ku kirenge  awushira hanze.

Ku munota wa 38 AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane wazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso acunga uko umuzamu Gahungu ahagaze, ashyira umupira mu kuguru kwe kw’ibumoso yohereza ishoti rikomeye mu izamu rya police umupira uruhukira mu rushundura.

Haringingo Francis utoza Police FC yakoze impinduka nyuma yuko Iyabivuze Osee agize ikibazo cy’imvune yavuye mu kibuga asimburwa na Harerimana Obed.

Orotomal Alex yagize ikibazo ku itako ry’iburyo ahita asimburwa na Kayitaba Jean Bosco.

AS Kigali yakomeje kotsa igitutu izamu rya Police FC ishaka igitego cya kabiri ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira  iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC, aho umutoza Haringingo yahisemo kuvana mu kibuga Ndayishimiye Antoine Dominique utayifashije byinshi mu gice cya mbere, asimburwa na Issa Bigirimana.

Police FC yatangiranye imbaraga nyinshi cyane mu gice cya kabiri ishaka kwishyura igitego yatsinzwe mu minota 45 y’igice cya mbere, binyuze ku basore barimo Mico Justin, Harerimana Obed na Savio Nshuti Dominique basatiriye cyane izamu rya Bakame.

Abatoza ku mpande zombie binubiye icyemezo cy’umusifuzi bashinje ko yabimye penaliti, ku ruhande rwa Police FC ku munota wa 60’ Savio yahinduye umupira mu rubuga rw’umunyezamu abakinnyi ba Police FC bamanika ukubo bavuga ko umukinnyi wa AS Kigali yawugaruje ukuboko ariko umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabaye.

Nyuma y’iminota ibiri Nsabimana Eric yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Police FC, abakinnyi ba AS Kigali bamanika ukuboko bavuga ko myugariro wa Police FC yawugaruje ukuboko ari umusifuzi arabyirengagiza.

Allongomba Rick Martel yahaye umwanya Nova bayama, mu gihe Benedata Janvier yahaye umwanya Ndekwe Felix.

Haringingo yashyizemo rutahizamu w’ibigango Songa Isaie avanamo Harerimana Obed wari winjiye mu kibuga n’ubundi asimbuye.

Amakipe yombi yakomeje gukinira cyane mu kibuga hagati ari nako bakoraga amakosa menshi, dore ko abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo menshi mu gice cya kabiri kurusha ayo babonye mu gice cya mbere.

Mu minota ya nyuma Police FC yokeje igitutu izamu rya AS Kigali ishaka igitego cyo kunganya ariko bibagirwa kugarira izamu ryabo, maze ku munota wa nyuma mu minota y’inyongera Kayitaba Jean Bosco atsindira AS Kigali igitego cya kabiri nyuma yo kwitonda akareba uko umunyezamu Habarurema Gahungu yari ahagaze amutera mu nguni ya ruguru umupira uruhukira mu rushundura.

Iminota y’umukino yarangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali izamuka ku rutonde rwa shampiyona aho kuri ubu yicaye ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 32, mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa Gatatu ariko irushwa amanota menshi n’amakipe ayiri imbere.

AS Kigali XI: Ndayishimiye Eric Bakame, Ntamuhanga Tumain, Ishimwe Christian, Rusheshangoga Michel, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Allongomba Rick Martel, Benedata Janvier, Olotomal Alex

Police FC XI: Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable, Muvandimwe JMV, Musa Omar, Mucyo Aime Derrick, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osee, Munyakazi Yusufu Rule, Ndayishimiye Antoine Dominic, Mico Justin, Nshuti D. Savio

Uko imikino y’umunsi wa 22 yagenze

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020

Gasogi United 1-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020

Heroes FC 0-5 Kiyovu SC

Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC

Mukura VS&L 0-4 APR FC

Marines FC 1-1 Etincelles FC

AS Muhanga 1-0 Bugesera FC

Rayon Sports FC 2-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020

Police FC 0-2 AS Kigali 


Mbere yo kwinjira ku kibuga buri muntu wese yabanzaga gukaraba mu rwego rwo kwirinda Coronavirus


Abakinnyi 11 ba AS kigali babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga


Rick Martel yitwaye neza muri uyu mukino


Nsabimana Eric Zidane yatsinze igitego cya mbere cya AS Kigali


Kayitaba Jean Bosco yishimira igitego cya kabiri yatsindiye AS Kigali



Iyabivuze Osee yagize ikibazo cy'imvune muri uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND