RFL
Kigali

Koreya y'Epfo yubatse Application ikoreshwa muri telefone ikabafasha kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/03/2020 1:36
0


Corona 100m ni Application iri gukoreshwa n'abaturage bo muri Koreya y'Epfo aho ikoreshwa mu kuba wamenya niba umuntu mugiye guhura arwaye iyi ndwara kugira ngo ube wakwirinda guhura nawe. Iyi application imukwereka akiri muri metero 100.



Corona 100m ni application yatangiye kugeragezwa kuwa 11 Gashyantare 2020, gusa ubu yatangiye gukoreshwa. Icyateye Koreya y'Epfo kubaka iyi application ni uko babonaga iyi ndwara iri kwiyongera kandi nta muti ndetse na n'urukingo. Nyuma y'ibi ni bwo inzobere mu kubaka application (developers) bihuje bakorana n'ikigo cy’ubuvuzi cyo muri iki gihugu bakora iyi application bise Corona 100m.

Ikigaragara ni uko iyi ndwara iri mu zabayeho zateye ubwoba Isi yose. Magingo aya iyi ndwara imaze kugera mu bihugu bigera kuri 92 hakaba hamaze kwandura abasaga 105, 181 ku Isi hose naho abagera ku 3,069 bakaba bamaze guhitanywa nayo. Igihugu kiri ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi banduye iyi ndwara ndetse n'abahitanywe nayo, ni u Bushinwa.

Corona 100m, ikimara kugera hanze yamaze amasaha 24 imaze gutungwa n’abagera kuri 20,000. Magingo aya imaze kugera kure kuko hafi y’igihugu cyose abakoresha telefone zigezweho bose barayitunze. 

Iki gihugu ntabwo ari cyo cyonyine cyafashe iya mbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’iki cyorezo kuko no mu Buyapani bafite application bakoresha ibashoboza gukorerwa isuzuma ndetse bakanabasha guhura n’abaganga b’inzobere babagira inama.

Src: qz.com, independent.co.uk    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND