RFL
Kigali

Bigoranye Rayon Sports ikuye amanota atatu imbere ya Musanze, APR FC inyagira Mukura iyisanze mu rugo – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/03/2020 18:06
0


kimwe n’andi makipe kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yakinaga umukino w’umunsi wa 22 muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba yatsindiye Musanze Fc kuri stade ya Kigali ibitego 2-1 ishimangira umwanya wa kabiri, mu gihe APR FC yasanze Mukura iwayo iyihatsindira ibitego 4-0.



Umukino ubanza wabereye i Musanze, amakipe yombi yari yaguye miswi igitego kimwe kuri kimwe ku kibuga cyo ku Bworoherane mu karere ka Musanze.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino yagaruye rutahizamu wayo Michael Sarpong wayifashije mu mikino ibanza ariko agahita yerekeza mu bushinwa, ataje gutinda kubera icyorezo cya Coronavirusi.

Uyu mukino wtangiye ukerereweho iminota itatu ku gihe cyari giteganyijwe, kubera ko watangiye saa 15h03’ mu gihe byari biteganyijwe ko utangira saa 15h00’.

Musanze FC niyo yatangije umukino, Rayon Sports itangira kotsa igitutu izamu rya Musanze FC ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude.

Ku munota wa Gatatu gusa Rayon Sports yabonye umupira w’umuterekano hafi y’izamu rya Musanze, ku ikosa ryakorewe Eric Iradukunda, umupira uterwa na Rutanga Eric, Ally Niyonzima ashyizeho ukuguru kw’iburyo umupira ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa Gatandatu Rayon Sports yari yakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Musanze yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yahawe na Michael Sarpong wakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kuva mu Bushinwa.

Ku munota wa 25, Rayon Sports yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri, ku mupira Michael Sarpong yacomekeye Sekamana Maxime, Ndoli Jean claude aratabara awumukura ku kirenge.

Musanze FC yarushijwe gukina neza mu minota 30 y’igice cya mbere, yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports ikagerageza kurema amahirwe yabyara igitego.

Ku munota wa 31 abakinnyi ba Musanze FC bapapuye Rayon Sports umupira bawucomekera Twizeyimana Onesme wasigaranye na Soter ndetse na Kimenyi ahita abaroba n’umutwe atsinda igitego cy kwishyura cya Musanze.

Nyuma yo kwishyura igitego, Musanze FC yatangiye gukina umupira mwiza itangira guhererekanya neza mu kibuga igerageza kwinjira mu rubuga rwa Rayon Sports.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira izamu rya Musanze, kuko yashakaga igitego cya kabiri gikora ikinyuranyo.

Ku munota wa 52, Nshimiyimana Amran yacomekewe umupira mu rubuga rw’amahina, myugariro wa Musanze FC Mwiseneza Daniel aramutega umusifuzi Ishimwe Claude wari uyoboye umukino atanga penaliti itigeze iburanwaho kuko yagaragariraga buri wese.

Michael Sarpong niwe wateye Penaliti ayinjiza nezaKu munota wa 53 atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Ku munota wa 71 Musanze Fc yahushije amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira wazamukanwe na Nyandwi Sadam wacomekeye umupira Mugenzi Cedric  awuhinduye imbere y’izamu usanga aho Ally Sova ahagaze wenyine awutera mu izamu Kimenyi Yves aratabara umupira awuvanamo.

Cassa Mbungo andre utoza Rayon Sports yakoze impinduka akura mu Kibuga Sugira Ernest, Mugisha Gilbert arinjira, Niyonzima Ally aha umwanya Nizeyimana Mirafa, mu gihe Habimana Hussein yinjiye mu kibuga asimbuye Ciza Hussein.

Musanze FC yasimbuje Okwecuku hinjiramo Imurora Japhet uzwi nka Drogba.

Amakipe yombi yakomeje gukina acungana Rayon Sports yirinda kwinjizwa igitego ariko inashaka uburyo bwo gutsinda igitego cy’umutekano ari nako Musanze FC yahigaga igitego cyo kunganya.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1, ikomeza gushimangira umwanya wa kabiri n’amanota 47, unaba umukino wa kabiri wikurikiranya Cassa Mbungo Andre atsinze kuva yagera muri Rayon Sports.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (c), Kayumba Soter, Rugwiro Herve, Amran Nshimiyimana, Niyonzima Ally, Ciza Hussein, Sekamana Maxime, Michael Sarpong, Sugira Ernest

Musanze FC XI: Ndoli (GK), Sova Ally 10(C) Dushimumugenzi 24,Mugenzi Cedric 22,Okwechuku 13,Onesme 9,Maombi JP 5, Nshimiyimana Clement 12,Tresor  Muhoza 19,Nyandwi Saddam 16, Mwiseneza Daniel 4

Mukura VS&L 0-4 APR FC

Mu mukino wabereye mu karere ka Huye ntiwasabye imbaraga nyishi ikipe ya APR FC yari yasohotse, kuko yahanyagiriye Mukura Victory Sports ibitego 4-0, ikomeza kwicara ku mwanya w’icyubahiro n’amanota 54, inakomeza guca agahigo ko kudatsindwa umukino n’umwe mu mikino 22 ya shampiyona imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 22

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020

Gasogi United 1-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020

Heroes FC 0-5 Kiyovu SC

Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC

Mukura VS&L 0-4 APR FC

Marines FC 1-1 Etincelles FC

AS Muhanga 1-0 Bugesera FC

Rayon Sports FC 2-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020

Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium, 3:00 PM)


Sugira Ernest yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports


Sarpong Michael yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports


Musanze yagerageje ibishoboka byose nubwo yatsinzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND