RFL
Kigali

Rubavu: Umunyamideri Jimmy Mugunga yateguye ibirori bikomeye yise 'Woman’s Day Fashion Show'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/03/2020 15:32
0


Tariki 8 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri mwaka. Uyu munsi ugarukwaho cyane hirya no hino ku Isi watumye, umunyamideli ukomoka mu Karere ka Rubavu, Jimmy Mugunga ategura ibirori bigamije gushimangira ibyishimo abantu bazaba bafite kuri uyu munsi.



Ibi birori byiswe 'Woman’s Day Fashion Show' bizabera i Rubavu ku kigo cya Ubumwe Community Center. Jimmy Mugunga yahisemo gukora iki gitaramo kizatangira saa kumi n'imwe z'umugoroba mu rwego rwo gushimangira icyubahiro ndetse n’agaciro aha abagore bose aho bava bakagera. 

Yagize ati: “Nahisemo kugikora kuri uyu munsi mu rwego rwo gushimira igitsinagore mu kazi katoroshye bakora kagiye gatandukanye harimo no kuba ari abamama bacu. Ikindi akaba ari icyo kubafasha kwishimira umunsi wabo tunawubibutsa muri rusange babona ko tubazirikana kandi tunabakunda.” 


Uyu munyamideri yakomeje avuga ko buri muhanzi akwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’umugore na cyane ko ibihangano byabo bigera kure hashoboka. Ku ruhande rwe Jimmy yavuze ko iyi ari gahunda yihaye mu buzima bw’ubuhanzi abamo buri munsi.

Yagize ati “Uruhare nagira nk’umuhanzi w’imideri ni ukubavugira ahashoboka hose ngaragaza agaciro kabo, ngaragaza ko bashoboye, ngenda mfasha no kubumvisha ko bakwitinyuka bakajya mu bandi bakaba bakora bakiteza imbere bakamenya n’uburenganzira bwabo.” Uretse ibi bitaramo uyu musore akomeje gukora, yanavuze ko mu minsi ya vuba yitegura gutangiza inzu ye bwite y’imideri izamwitirirwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND