RFL
Kigali

Ingaruka zo gushyira umuriro muri telefone ukageza ku 100% ndetse no kuyireka ikagera kuri 0%

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:5/03/2020 8:51
0


Akenshi uzasanga abantu batunze telefone bakunda gushyiramo umuriro bakageza ku ijana (100%) mu kwirinda ko umuriro waza kubashiriraho cyangwa bamwe bakumva ko ari bwo buryo bwiza bwo kuyirinda kwangirika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko atari byiza gushyira umuriro muri telefone ukageza 100% cyangwa umuriro ugashiramo burundu 0%.



Abahanga mu bijyanye na telefone bagaragaza ko gushyira umuriro muri telefone ukageza ku ijana atari byiza kuko ibi binaniza bateri bigatuma imara igihe gito bityo bigatuma izajya ishiramo umuriro vuba. Ni yo mpamvu batugira inama yo gushyira umuriro nibuze kugeza 80% gusa na bwo kandi ntujye munsi ya 40%.

Mu bihe byashize ubwo hasohokaga ama telefone afite bateri zikoze mu kinyabutabire cya nickel metal hydride (NiMH), byari byiza kureka bateri ya telefone yawe ikagera kuri 0% ukabona kongera gushyiramo umuriro. Gusa kuri ubu bateri nyinshi zikozwe mu kinyabutabire cya Lithium ion. Si byiza kuzimaramo umuriro, nibura wagahise wongeramo umuriro mu gihe ugeze kuri 20%.

Dore ibyo wakora kugira ngo telefone yawe ibike umuriro igihe kirekire

 Kubuza telefone yawe gushakisha Wi-Fi

Hari telefone zihita zifata wi-fi iyo zigeze ahantu iri bidasaby eko nyiri ubwite ayifungura. Ibi rero bikaba biri mu bituma telefone itabika umuriro igihe kirekire.

Gufunga interineti yawe (Data) mu gihe utari kuyikoresha

Kimwe mu bintu bimara umuriro cyane harimo no kuba interineti ihora ifunguye, telefone iba iri gukorana n'ibintu byinshi cyane mu gihe gito, ibi bituma ikoresha umuriro cyane. Niba rero wahoraga ufunguye interineti yawe geregeza ujye uyifunga mu gihe utari kuyikoresha bizarinda gushira vuba k'umuriro muri telefone.

Ibuka kugabanya urumuri rwa telefone yawe

Iki ni kimwe mu bimara umuriro wa telefone. Buri uko ufunguye telefone yawe bitwara umuriro mwinshi. Ibi binajyana n’uko ducokoza telefone zacu kenshi gashoboka! Iyo rero harimo urumuri rwinshi bitwara umuriro mwinshi. Ushobora kugabanya urumuri ku giti cyawe cyangwa ugashyiramo gahunda muri telefone yawe ikajya yongera cyangwa ikagabanya urumuri bitwe n'aho iri, niba iri ahakenerwa urumuri rwinshi ikabikora n’ahakenerwa ruke ikabikora. Gusa ibi si telefone zose zibikora.

Funga notification za telefone yawe

Telefone iyo wayemereye kujya ikwibutsa (notifications) wenda ubutumwa bushya buvuye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Gmail, WhatsApp n'izindi, bimara umuriro cyane kuko izo mbuga nkoranyambaga ziba ziri gukora muri telefone yawe kandi binatwara umuriro. Niba ushaka kurambisha umuriro muri telefone yawe hagarika izo notifications noneho uzajya ubyirebera mu gihe ubishatse hatabaye kwibutswa na telefone.

Ibuka gufunga application za telefone yawe udakoresha

Ushobora gutangara cyane nujya muri settings za bateri yawe ugasanga hari application itwara umuriro mwinshi cyane kandi ntacyo uyikoresha kinini. Geregeza ugabanye application zitwara umuriro mwinshi. Application nka Youtube, Instragram zitwara umuriro cyane. Niba ushaka kujya umarana umuriro igihe kirekire geregeza ukoreshe izi mbuga nkoranyambaga gake.

Ibuka gukura Automatic Syncing muri telefone yawe

Automatic syncing ni uburyo buba muri telefone aho buri kantu kose ukoze kuri telefone gahita kajya kuri email yawe. Urugero nka nimero nshya ya telefone, ifoto, ibitabo n'ibindi. Ibi bimara umuriro. Ugomba kubihagarika ukajya ubikora ari wowe ubishatse.

Mu gihe wakoze ibi ukabona bateri ya telefone yawe ikomeje kumara umuriro cyane ni byiza ko wegera abakora ama telefone ngo bakurebere niba nta kibazo kihariye ifite. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND