RFL
Kigali

Ingaruka za COVID-2019 ku bukungu bw' Isi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:4/03/2020 11:52
0


Abarenga 90,000 bamaze kwandura icyorezo cya COVID-2019. Uko iyi mibare yiyongera, ninako abapfa bazize iki cyorezo biyongera amanwa n' ijoro. Leta nazo ntizituje mu gushaka ibisubizo byo kwirinda, n'ubwo bimwe birimo bitera ingabo mubitugu ihungabana ry' ubukungu bw'isi. Ubukungu bw'isi bushobora kugabanuka kugera kuri 1.5% COVID-2019 idahagaze.



Uko imibare y’ abishwe ndetse n’ abanduye iki cyoroze cya coronavirusa—COVID-2019—ihagaze kugeza ubu. Abarenga 3,100 bamaze guhitanwa n’ iki cyorezo, umubare munini ukaba uboneka mu Bushinwa aho cyakomotse. Ni mugihe kandi abarenga 93,000 mu isi bamaze kwandura iki cyorezo, mu bihugu n’ uduce bisaga 70. 

Izamuka ry’ ubukungu rishingira ku musaruro mbumbe w’ imbere mu gihugu cyamgwa se ibicuruzwa na serivisi byakozwe. Ubwiyongere bw’ imiriro, ndetse n’ ibindi. Hashingiwe ku makuru atangazwa na Organisation for Economic Cooperation and Development (OECD), agaragaza ko ubukungu bw’ isi buzazamuka ku rwego rwo hasi, ikigero cyaherukaga mu mwaka wa 2019.

Bitewe n’ icyoroze cya COVID-2019, biratekerezwa ko ubukungu bushobora kugera ku kigero cya 2.4% mu 2020, buvuye aho bwari ku kigero cya 2.9%. binagaragazwa ko iki cyorezo gikomeje gusakara, ko ubukungu bwagera kuri 1.5% muri uyu mwaka.

Ibikorwa by’ inganda biragenda bukeya

Hifashishijwe amashusho ya saterite za NASA zikurikirana ibyuka byangiza ikirere/umwuka, zigaragaza ikirere cy’ u Bushinwa hagati ya tariki 10 na 25, Gashyantare, ko cyagabanutsemo ibyuka bya ‘Nitrogen dioxide’. Ibi, bisobanuye ko Igihugu cya 3 mu gukora no gutunganya ibikorerwa mu nganda, kibaba igihangange mu gusohora ibicuruzwa ku isi, ko ubu inganda zacyo zirimo gufunga imiryango kubera COVID-2019.

Ihagarara ry’ imikorere mu Bushinwa, ryagize ingaruka ku bigo bikomeye nka: Diageo, JCB, Nissan, ndetse n’ izindi. Ibi, byagize ingaruka no kubakoze bangana ibihumbi bakoraga muri izi nganda.

Imigurire yaragabanutse (abakiriya ntabwo barimo bahaha)

Mu bihe nk’ ibi, ubwoba busakara mu bantu vuba kurusha uko icyorezo kigenda kibakwiramo! Abenshi bahisemo kwifungirana mu mazu yabo—aho icyorezo kimaze nabi. Ubwo, ibi bisobanura ko kugurwa ku ibicuruzwa cyangwa serivisi bigabanuka ku rwego rukomeye. 

Ku rundi ruhande n’ uburyo bwo gucuruza burahinduka. Nko mu Bushinwa, imodoka bias nk’ aho zitakigurishwa kuko ikigero zagurishwagaho cyagabanutse kuri 92% mu ntangiriro z’ ukwezi kwa Gashyantare. Magingo aya, inganda zikora imodoka nka Tesla na Geely zirimo zigurishiriza imodoka kuri murandasi.

Turimo kuvuga kuri murandasi, igikoresho nka telefone igezweho –smartphone—kirimo guhura n’ imbogamizi ikomeye nacyo. Hatagize igikorwa ngo COVID-2019 ibonerwe igisubizo kirabye, ibigo bikora izi telefone nka Apple, n’ ibindi birabura abakiriya burundu. 

Ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ ibintu

Imibare y’ abanduye COVID-2019 irarushaho kuzamuka, ibyo bitera impungenge Leta zimwe na zimwe, bigatuma bahagarika ingendo ahanini zo mukirere. Ubwo ihagarikwa ry’ ingendo z’ indenge rirakoma mu nkokora ibikorwa by’ inshi by’ ibihugu ahanini byinjiza inyungu, ariko hatirengagijwe n’ abaturage baba bakora inid mirimo iyo mumahanga nabo batabasha kuva mu bihigu ubu barimo.

Amakuru dukesha Asosiyasiyo Mpuzamahanga y’ Ubwikorezi bwo mukirere (International Air Transport Association—IATA) agaragaza ko ubu bucuruzi buzahura n’ icyo wakita igihombo kigera kuri miriyali 29.3 z’ amadorali ku isi. Ubwo, igendo zo mukirere zizaba zagabanutse ku kigero cya 4.7% muri uyu mwaka. Ibi ntabwo byari biherutse uretse mu myaka ya 2008-2009 bwo habagaho Ihungabana ry’ ubukungu bw’ isi.

Abantu bafite impungenge z’ uko izi yaba igiye guhura n’ Ihungabana rikomeye mu bukungu bwayo, bidakuyeho ko n’ abayituye barimo bapfa isaha ku yindi!

Src: bbc.com, theguardian.com,cnn.com & aljazeera.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND