RFL
Kigali

Djorkaeff yasuye ingagi anatemberezwa ahantu nyaburanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2020 10:37
0


Umunyabigwi Youri Djorkaeff wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020 yasuye ingagi zo mu birunga anatemberezwa mu bice bitandukanye bibumbatiye ubwiza bw’igihugu cy’u Rwanda n’abarutuye.



Wari umunsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ine umufaransa wamamaye mu mupira w’amaguru Youri Djorkaeff yagiriraga mu Rwanda muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya  PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda yaVisit Rwanda, aho abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kugira ngo bihere ijisho ubwiza bwarwo.

Djorkaeff watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa mu 1998, kuri uyu wa Kabiri yasuye ingagi zo mu kinigi muri Pariki y’ibirunga iherereye mu karere ka Musanze, aho yafashe amafoto ari kumwe n’ingagi bimwe mu byo yishimiye cyane.

Djorkaeff yatemberejwe no mu bice bitandukanye biri mu byiza nyaburanga bigize igihugu cy’u Rwanda, dore ko yanatemberejwe hamwe mu habumbatiye umuco wa Kinyarwanda, aho yavugije ingoma za Kinyarwanda.

Djorkaeff yishimiye ubwiza budasanzwe bw’igihugu cy’u Rwanda, yishimira imisozi myiza itatse u Rwanda ariko byumwihariko avuga ko atabona amagambo asobanura urugwiro n’urukundo abanyarwanda bagira.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Djorkaeff yatemberejwe muri Pariki y'ibirunga


Djorkaeff yishimiye kubona ingagi anazifotorezaho


Ingagi zo mu birunga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND