RFL
Kigali

Bebe Cool agiye guhagarika umuziki!

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/03/2020 12:43
0


Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda yahishuye ko azahagarika umuziki nyuma ya 2021. Ibi byamenyekanye nyuma y'uko abibwiye zimwe mu nshuti ze zari zamusuye iwe mu gace kitwa Kiwatule.



Musa Ssali ukoresha izina rya Bebe Cool mu muziki, yabonye izuba tariki 1 Nzeli 1977. Uyu muhanzi ukunze kwiyita Big Size akomoka muri Uganda usibye kwamamara nk’umuhanzi, n’umukinnyi w’ama filime, umwanditsi mwiza w’indirimbo akaba n’umuhanga mu kuzitunganya. Gukora umuziki yabitangiriye muri Kenya ahagana mu 1997. Ni umwe mu bahanzi batangiranye n’inzu ifasha abahanzi yo mui Kenya yitwaga Ogopa Djs yari igezweho muri iki gihugu mu bihe byatambutse.

Urugendo rwe rwa muzika yaje kurukomereza muri Uganda aramamara kubera ibihangano bye yegukana ibihembo bitandukanye mu muziki birimo nka HiPipo Music Awards, Pearl of Africa Music Awards n’ibindi. Kwamamara kwe byatumye akorana n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye nka Halima Namakula, Necessary Noize n’abandi.

Ikinyamakuru Bigeye.ug cyanditse ko izi nshuti ze yahishuriye ibyo guhagarika umuziki zagizwe ibanga, gusa ngo yazibwiye ko nyuma yo guhagarika umuziki yifuza kwinjira cyane mu mwuga wo kuwutunganya akawukorera mu nzu ye ifasha abahanzi Gagamel, agamije kuzamura impano nshya.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Bebe Cool yagize ati”Ndashaka gushora ubuzima bwanjye bw’ahazaza mu bakiri bato. Igihe ntazaba nkiriho abantu bazakomeza kumva umuziki wanjye. Ariko ako ni agace gato cyane k'ibyo umuntu yubatse. Kubaka amateka meza ni ukuyubaka mu bantu, ndashaka ko nzajya nibukirwa mu bantu”. Yakomeje avuga ko yifuza kwita ku mpano nshya.

Nyuma ya 2021 uyu muhanzi w’imyaka 43 arifuza kuzagura ubutaka bunini azubakaho ishuri ryigisha muzika. Ubu butaka ngo buzaba bwubatseho hoteli ifite ibyumba byinshi ku buryo abanyamuziki bazajya baza bakahamara igihe bakora umuziki ufite ireme.

Yasoje ashimangira ko ashigaje imyaka ibiri gusa mu muziki. Asobanura ko uyu mushinga we uzatuma haboneka ibindi byamamare mu muziki nka Fela Kutis wahimbye injyana ya Afrobeats. 

Bebe Cool yamamaye mu ndirimbo nyinshi nka" Love You Everday”, “Wasibukawa”,’Easy” n’izindi nyinshi. Igezweho cyane ni yitwa ‘’WIRE WIRE’’.

REBA HANO INDIRIMBO YE WIRE WIRE



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND