RFL
Kigali

Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson n'umukunzi we baritegura imfura no gushyingiranwa

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:2/03/2020 10:49
0


Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson n’umukobwa bakundana witwa Carrie Symonds batangaje ko biteguye kwibaruka imfura yabo kandi ko bateganya no gushyingiranwa.



Batangiye kubana kuva igihe Boris yinjiriraga mu nshingano nshya, hari muri Nyakanga 2019, biba n’ubwa mbere umuyobozi ku rwego rwo hejuru yari abanye n'umukobwa batarashakana byemewe n'amategeko.

Itangazo basohoye rigira riti ''Ministiri w'intebe na Symonds bishimiye kubamenyesha ko bitegura kwibaruka imfura kandi bateganya ubukwe."

Johnson w’imyaka 55 yinjiye mu nshingano muri Nyakanga ni umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Conservative

Iri tangazo ni gisobanuro cy’uko ari we Minisitiri w'intebe wa mbere ushatse ari mu kazi mu gihe cy'imyaka 250 ishize.

Urukundo rw'aba bombi rwabaye ikiganiro n'imbogamizi zikomeye ubwo Boris yahataniraga gusimbura Theresa May.

Symonds ufite imyaka 31 yavuze ko iby’ubukwe bwabo yari yarahisemo ko biba ibanga. Ati "Sinashatse kuvuga kuri ibintu gusa ubu nifuza ko inshuti zanjye zabimenya ari njye ubyivugiye."

"Abenshi mwari mubizi abandi ntabyo muzi, twambikanye impeta y’urukundo mu mpera z'umwaka ushize. Ndumva ndi umunyamahirwe."

Benshi bohereje ubutumwa bw’ishimwe kuri Johnson harimo nk’uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu Sajid Javid abinyujije kuri Twitter akaba yavuze ko ari inkuru nziza.

Ni urushako rwa gatatu:  Johnson uzwiho gukurura igitsina gore nawe akabakunda yari yatandukanye na Marina Wheeler muri Nzeri 2018 nyuma y'imyaka 25 bagabana iby’imitungo mu ntangiriro za Gashyantare 2020.

Johnson asanzwe afite undi mwana gusa nyina ntazwi. Mu kwiyamamaza yanze kuvuga umubare w’abana afite agasobanura ko ibyo ntaho bihuriye n'inshingano.

Johnson yabanje gushakana na Allegra, nyuma ashakana na Wheeler. Symonds azaba ari umugore wa gatatu. Icy'ingennzi Johnson amaze gukora kuva yaba Minisitiri w'Intebe ni ugukura u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw'Uburayi.

Minisitiri Boris Johnson n'umukunzi we Carrie baritegura kwibaruka imfura no gukora ubukwe

Boris ntiyigeze ashaka kuvuga ku muryango we ubwo yiyamamazaga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND