RFL
Kigali

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2020 14:53
0


Kuri iki Cyumweru hasojwe Tour du Rwanda 2020 yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda, hakinwa agace ka munani kegukanwe n’umunya-Espagne Diaz Gallego ukinira Delko Provence, Mugisha Moise asoza ku mwanya wa kabiri agabanyije amasegonda yarushwaga, ariko birangira umunya-Eritrea Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020.



Agace ka Munani ari nako kasoje irushanwa ry’uyu mwaka, abasiganwa bazazengurutse mu mujyi wa Kigali,  Kigali Expo Ground-Rebero ku ntera y’ibirometero  89,3 Km, umunya-Espagne Diaz Gallego asoza ariwe uri imbere y’abandi barimo umunyarwanda Mugisha Moise yarushije amasegonda atatu.

Mugisha Moise wakoze ibishoboka byose ngo arebe ko muri aka gace ka nyuma yakora ibitangaza agakuramo umunota umwe n’amasegonda 30 yarushwaga n’uyu munya-Eritrea, birangiye byanze kubera ko Moise yakoze cyane akanasoza ku mwanya wa kabiri Tesfazion nawe yacungiraga hafi ngo adasigwa igihe kirekire.

Kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1 nta Munyarwanda uregukana agace kamwe karyo. Mu isiganwa ry’uyu mwaka, Abanyarwanda bakunze kuyobora ariko mu bilometero bya nyuma bagasigwa, rigatwarwa n’abandi.

Mu gace ka nyuma Mugisha Moïse yari yasize abandi ariko begereje kugera ku murongo asigwa na Díaz José Manuel (NIPPO DELKO One Provence)

Kuva tariki ya 6 Kanama 2018, nta gace Abanyarwanda baratwara, Hashize iminsi 573 ni ukuvuga umwaka umwe, amezi atandatu n’iminsi 24 kuko baheruka aka Mugisha Samuel wegukanyeaka Kigali- Huye muri Tour du Rwanda 2018.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael niwe wegukanye Tour du Rwanda 2020, akoresheje amasaha 23 iminota 13 n’isegonda rimwe, akurikirwa n’umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya SACA, aho yarushijwe amasegonda 54.

Mu bandi banyarwanda basoje hafi, Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 11 akaba yarushijwe iminota irindwi n’amasegonda atatu, Areruya Joseph ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa 12, yarushijwe iminota irindwi n’amasegonda 17, Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa 15, akaba yarushijwe iminota 11 n’amasegonda 47, Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 26 arushwa iminota 33 n’amasegonda atatu, mu giheNsengiyumva Shem ukinira SACA Team yasoje ku mwanya wa 33 akaba yarushijwe iminota 43 n’amasegonda 34.

Tesfatsion w’imyaka 20 wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team.

Mu mwaka wa 2018 yakinaga mu ikipe y’abatarabigize umwuga ya EriTel, ayivamo ajya muri Dimension Data for Qhubeka mu 2019.

Umwaka wa 2020 yawutangiye neza kuko yabaye uwa kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’amagare ribera muri Gabon, yasoje irushanwa ariwe mukinnyi mwiza mu bakiri bato ndetse yanegukanye agace karyo ka kabiri.

Umunya-Colombia Restrepo Valencia asize yanditse amateka mashya muri Tour du Rwanda 2020, nyuma yo kwegukana uduce tune mu duce umunani twari tugize irushanwa ry’uyu mwaka, nta wundi mukinnyi wigeze ubikora kuva Tour du Rwanda yabaho.

Kuva Tour du Rwanda yajya ku rwego rwa 2.1, imaze gukinwa inshuro ebyiri zose zikaba zaratashye mu gihugu cya Eritrea. Bwa mbere ikinwa kuri uru rwego hari mu 2019, yegukanwe na Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea na none ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka yegukanwe na Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea.

Abakinnyi batatu ba mbere muri Tour du Rwanda 2020

1. Tesfazion Nathaniel (Erythrea): 23h12'01"

2. Mugisha Moise (SACA Team) : +54''

3. Schellong Patrick (Israel Start Up Nation): 1'32"


Tesfazion niwe wegukanye Tour du Rwanda 2020


Tesfazion yarakoze cyane muri iri rushanwa



Mugisha Moise ukinira SACA yarigaragaje cyane muri iri rushanwa akaba yasoje ari ku mwanya wa Kabiri


Restrepo Valencia yarigaragaje cyane yegukana uduce tune muri Tour du Rwanda 2020


Kwa Mutwe hari mu nzira zagoye abakinnyi


Skol umuterankunga wa Tour du Rwanda 2020


Tour du Rwanda 2020 yaritabiriwe cyane




Moise Mugisha yari ashyigikiwe cyane









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND