RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2020: Restrepo Valencia yanditse amateka akomeye nyuma yo kwegukana agace ka karindwi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/02/2020 16:54
0


Umunya –Colombia Restrepo Valencia yanditse amateka atarakorwa na rimwe mu isiganwa rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ kuva yabaho nyuma yo kwegukana agace ka kane muri turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda 2020, Kuri uyu wa Gatandatu yongeye kwegukana agace ka Karindwi kakiniwe i Kigali ku ntera y’ibirometero 4,5.



Restrepo Jhonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni  yo mu Butaliyani yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo, yandika amateka mashya yo kuba umukinnyi wa kane wegukanye uduce tune mu irushanwa rimwe.

Kuri uyu wa gatandatu, nta gukorerana kwabayeho, nta gucomoka igikundi,nta kurindana buri mukinnyi wese yirwanagaho ku giti cye agerageza guhangana n’ibihe.

Buri mukinnyi yahagurutse ukwe bamubariye ibihe muri iyi nzira y’ibirometero bine na metero 500 yahagurukiye ku ishuri ry’ Intwari - Tapis rouge - Nyakabanda - Kwa Mutwe basoreje kuri 40 i Nyamirambo.

Muri aka gace Restropo Valencia yatanze ku murongo basorejeho bagenzi be, akoresheje iminota itandatu, amasegonda 32 ndetse n’ibyijana 38. Akaba yakurikiwe n’ umunya-Eritrea Hailu Biniam ukinira Delko Marseille, aho yamurushije amasegonda abiri n’ibyijana 18, naho umusuwisi Schelling Patrick ukinira Israel start-Up Nation asoza ku mwanya wa Gatatu arushijwe amasegonda atanu n’iby’ijana 69.

Mu banyarwanda,  Areruya Joseph ukinira Team Rwanda niwe wasoje hafi, ku mwanya wa 11, aho yarushijwe n’uwambere amasegonda 22 n’iby’ijana 75,  Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa 22 asizweho amasegonda 28 n’iby’ijana umunani, mu gihe Mugisha Moise wa kabiri ku rutonde rusange yongeye gusigwaho na Tesfazion wa mbere, amasegonda 22.

Mu gihe habura agace kamwe ari nako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020, umunya-Eritrea Tesfazion ayoboye iri siganwa aho arusha umunyarwanda Mugisha Moise  umunota umwe n’amasegonda 30.

Dore uko ibihembo by’agace ka Karindwi Nyamirambo Circuit (4,5 Km-ITT)byatanzwe:

1. Stage Winner: Restrepo Valencia Jonathan (Androni Giocatolli)

2. Yellow Jersey: Nathaniel Tesfazion (Team Erythrea)

3. Best Climber: Oyerzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)

4. Best Sprinter: Yemane Dawit (Team Erythrea)

5. Best Young Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)

6. Best Combative:Hailu Biniam Ghirmay  (Nippo Delko Marseille)

7. Best African Rider: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)

8. Best Rwandan Rider: Mugisha Moise (SACA Team)

9. Team of the day: Androni Giocatolli (Italy)

Kuri iki Cyumweru Tour du Rwanda 2020 irasozwa, aho abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Kigali,  Kigali Expo Ground-Rebero ku ntera y’ibirometero  89,3 Km, hagaragara uwegukanye iri siganwa ku mugaragaro.


Restrepo yanditse amateka yo kwegukana uducetune muri iri rushanwa 


Tesfazion aracyayoboye urutonde rusange



Mugisha Moise aracyari ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rusange



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND