RFL
Kigali

Hagiye kugurishwa mu cyamunara ubutaka burimo inzu buri mu karere ka Bugesera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/02/2020 11:16
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by'Umwanditsi Mukuru No 020-003073 na 020-003077 byo kugurisha ingwate byatanzwe kuwa 14/01/2020 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 03/2010/ORG yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 05/03/2020 saa munani z'amanywa, azagurisha muri cyamunara ubutaka burimo inzu bufite UPI 5/07/05/01/4899, naho saa cyenda z'amanywa uwo munsi akagurisha nanone muri cyamunara ubutaka burimo inzu bufite UPI 5/07/05/01/4898 byombi biri mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, Intara y'Uburasirazuba.

Cyamunara izabera aho iyo nzu n'ubutaka biherereye. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone igendanwa; 0788550679 cyangwa 0788532330

Bikorewe i Kigali none ku wa 27/02/2020

Ushinzwe kugurisha ingwate UMUGIRANEZA Jean Michel ni we washyize umukono kuri iri tangazo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND