RFL
Kigali

Abakunzi b'ikinamico bijejwe ibyishimo mu gitaramo Rwandan Theatre First kiba kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/03/2020 12:19
0


Rwandan Theatre First Edition 2, ni igitaramo cyateguwe na Umut Arts, Umwalimu Lakhpin na Igisubizo Art Group, kiba uyu munsi tariki 1/3/2020 kibere ahitwa Casa keza i Kicukiro. Abateguye iki gitaramo batangarije INYARWANDA ko ikinamico ikwiye kwaguka ku bw'ibyo ngo bakaba bizeza abitabira ko batahana ibyishimo bikomeye.



Mu kiganiro na Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubizo Art Group yavuze ko niba habaho Rwandan Music First hagomba no kubaho Rwandan Theatre First, mu buryo bwo guteza imbere ikinamico benshi ngo bataraha agaciro. Uyu musore kandi yavuze ko akazi ko guteza imbere Ikinamico mu Rwanda gakomeye ariko bazakora iyo bwabaga bigakorwa neza.

Mu magambo ye yagize ati” Niba habaho Rwandan Music First ni uko ababa mu isi y’umuziki bafata iya mbere mu guteza imbere uyu muziki. Nugera muri Comedy naho uzasanga muri iyi minsi Comedy ziri gusohoka ari nyinshi cyane, abandi barakora cyane ariko mu ikinamico haracyari ikibazo cyane kuko n’abantu ntibaratangira kuyiyumvamo nk’uko biyumva mu bindi.

Iyo urebye neza usanga hari abantu bashyigikira umuziki yewe bagashyiramo n’amafaranga, ariko nugera mu ikinamico uzasanga nta bantu bategura ibitaramo wenda ngo ikinamico z’imbonankubone nazo zimenyekane, ibi rero ni byo dushaka gukora kandi abakunzi b’ikinamico bake bahari tuzi ko nibadufasha tuzabigeraho.”.


Muri iki gitaramo kiri bubere kuri Casa Keza i Kicukiro, haraba harimo abakina imikino itandukanye irimo ikinamico, Urunana, Comedy ndetse n’imvugo by’umwihariko Carine Maniraguha umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana mu mivugo ndetse wanagaragaye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko.

Mu kiganiro na Maniraguha Clement, yatangarije abari bwitabire igitaramo ko batahana ibyishimo ndetse no kunyurwa binyuze mu bari bube bakereye kubasusurutsa, anabibutsa ko kwinjira ari ubuntu.


N'ubwo ikinamico mbonankubone itarafata izina rikomeye mu mitima y’Abanyarwanda bose ariko ngo icyizere ni cyose ku bayirimo. Biteganyijwe ko abakinnyi bitabira iki gitaramo ari: Sylivestre Nsengimana , Manzi le Poete, Mwalimu Lkhpin, Nina Salim, Carine Maniraguha, Clement na Igisubizo Arts Group.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND