RFL
Kigali

Eto’o, Kanu na Drogba bayoboye abandi bakinnyi bazesurana na Uganda mu mukino w’amateka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/02/2020 11:04
0


Abakinnyi b’abanyafurika bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bagiye guhurira muri Uganda mu mukino uzabahuza n’abakinnyi b’abagande bakanyujijeho mu myaka ishize, ukaba ari umukino uzabera Namboole Stadium mu rwego rwo kwishimira ku nshuro ya kane ubucuti buri hagati y’Ubufaransa na Uganda.



Nkuko ikinyamakuru ‘The new vision’ kibitangaza, Leta ya Uganda ifatanyije na Ambasade y’ubufaransa muri Uganda bateguye uyu muhango bifuza ko banyuza ubutumwa bwabo mu mupira w’amaguru kuko aricyo kintu abagande bahuriramo kurusha ibindi.

Si ibyo gusa kuko uretse umukino w’amateka uzasigara mu mitwe y’abagande benshi, uzahuza abakinnyi hafi yabose bamamaye ku mugabane wa Afurika n’abakinnyi bakanyujijeho muri Uganda, bazasangira, babyine ndetse n’ingabo zikore imyiyereko.

Ikipe y’abakinnyi babanyafurika batumiwe barimo: Didier Drogba, Nwankwo Kanu, Yaya Toure, Samuel Eto’o, El Hadji Diouf, Emmanuel Eboue, Didier Zokola, Taribo West, Mohammed Sissoko, Robert Kidiaba, Shabani Nonda, Geremie Njitap, Benjani Mwaruwari, Tresor Lomana Luar, Khalilou Fadiga, Olivier Kapo, Nkongolo Ilunga, Moustapha Kamara, Aliou Goloko, Allasane Ndour, Kossi Agassa, na Aboubakari Camara.

Mu gihe ikipe y’abakinnyi bakanyujijeho batoranyijwe muri Uganda bagizwe na Geoffrey Massa uzaba ari na kapiteni w’iyi kipe, Ibrahim Mugisha, Simeone Masaba, Nestroy Kizito, Richard Malinga, Edward Kalungi, Dan Wagaluka, Vincent Kayizzi, Hakim Magumba, Patrick Ochan, Noah Babadi Kasule, Geoffrey Sserunkuma, Hassan Mubiru, Robert Ssentongo, Steven Bengo, na Brian Umony.

Abagande bakazaba batozwa na Andy Lule afatanyije na Paul Mukatabala.

Ukaba ari umukino uteganyijwe kuba tariki 22 Werurwe 2020, ukazabera Namboole Stadium.


Ibihangange bya Afurika mu minsi iri imbere biraba biri Namboole Stadium







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND