RFL
Kigali

Urutonde rw’abantu 8 b'ibikomerezwa bapfuye biyahuye

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/02/2020 11:57
3


Mu byaremwe byose, ikiremwamuntu ni cyo kirusha ibindi ubwenge ndetse abemera Imana bavuga ko Uwiteka yazanye umuntu ngo ayobore Isi. Ubwigenge benshi bafite babukoresha uko bashatse ndetse abandi bakabaho babangamiwe cyangwa bakabaho uko batabishaka bikagera n'aho bahitamo kwiyambura ubuzima.



Kwiyambura ubuzima ni igikorwa kiza nyuma yo kubona ko kubaho ntacyo bikimaze nyir'ubwite agahitamo gushaka uburyo yakoresha akava mu mwuka w'abazima. Benshi bibwira ko kwiyambura ubuzima bishingira ku bibazo by’ubukene nyamara n’abatunzi cyangwa ibikomerezwa nabo bibabaho. Menya ibikomerezwa 8 byiyambuye ubuzima kuva isi yabaho.  

8. Brutus, (42 BC)               

Amazina ye nyakuri ni Marcus Junius Brutus, akaba yarabayeho ahagana (85–23 Ukwakira 42) mbere y'ivuka rya Yezu Kirisitu. Yabaye umuyobozi wungirije ku butegetsi bwa Julius Caesar wari Umwami w'abami mu bwami bw'Abaromani. Nyuma yo gutsindwa urugamba rwari rwiswe ”Battle of Philippi”, yahisemo kuyambura ubuzima.

7. Cleopatra, (30 BC)


Uwari Umwamikazi wa Misiri (Egypt) nyuma yo gutsindwa urugamba ndetse akaza kujya mu buhungiro bitewe n'uko we n'umugabo we bari bari mu duce dutandukanye, uyu mwamikazi amaze kubona ko ingoma zihinduye imirishyo yahisemo kugerageza uburozi biza kurangira yiyambuye ubuzima ahanaga mu myaka 30 mbere y'ivuka rya Yezu Kirisitu akoresheje uburozi.

6. Robert Clive, (1774)


Clive yabaye Major General mu ngabo z’u Bwongereza akaba yaranabaye umwe mu bantu bari bakomeye mu gihe u Buhinde bwakoronizwaga n’u Bwongereza. Ibijyanye n'urupfu rw’uyu mugabo ibinyamakuru byinshi bivuga ko yaba yariciye ingoto gusa hari n'ibivuga ko ashobora kuba yariyahuye akoresheje ibinini byinshi agahita apfa, igihari ni uko yasanzwe mu nzu ye yapfuye ahagana mu 1774.  

5. Prince Alfred of Edinburgh


Prince Alfred ni umwuzukuru mukuru wa Queen Victoria wari uwa United Kingdom na Tsar Alexander II w’u Burusiya, yapfuye yirashe n'ubwo atahise ashiramo umwuka,  gusa byaje kurangira apfuye. Ibi byose bivugwa ko yabitewe n'uko atari anezerewe bitewe n’uko atari yisanzuye ni ko gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ahagana mu 1899.

4. Pierre Beregovoy, (1993)Uyu mugabo yari umufaransa, akaba yarabaye umunya politike wo ku rwego rwo hejuru, imyanya ikomeye yabonye muri politike yabaye Prime Minister: Prime Minister: 1992–1993, Minister of Economy and Finances: 1984–1986 / 1988–1992, Minister of Social Affairs: 1982–1984. Uyu mugabo yaje gutakaza icyizere cy’ubuzima aza kwiyahura yirashe mu 1993 nyuma y'uko yari amaze kwangirwa kwiyamamaza mu matora yabaye ahagana mu 1992.

3. George Washington Adams, (1829)

Uyu ni umuhungu wa Perezida wa 6 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika “John Quincy Adams”. Uyu musore akaba yarigeze kuba umwe mu bantu bigeze guhagararira umujyi wa Massachusetts. Gusa yaje kwiyambura ubuzima ku myaka 28 aho yasimbutse akava mu bwato akiroha mu mazi agahita apfa.

2. Edwin Armstrong, (1954)

Armstrong ni umugabo w’umunyamerika akaba ari we wavumvuye Radiyo. Nyuma yo gukora ubushakashatsi buhambaye ariko ikibazo cy’ubukungu kigahita kimubera ingume, yaje kumanuka mu nzu yari acumbutsemo aho yari ari mu nyenyeri ya 13 aca mu idirishya bamusanga yaguye ku nyubako ya 3 yapfuye yambaye imyenda nk’umuntu wari ufite gahunda yo kwiyahura.  

1. Adolf Hitler, (1945)

Adolf yari umuyobozi mukuru w'aba NAZI mu Budage akaba yariyahuye nyuma yo gutsindwa intambara ya kabiri y’Isi. Adolf Hitler yiyahuye akoresheje ikinyabutabire cyitwa Acid Sulfuric.

SRC: medindia.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Morgan Ibyivuze4 years ago
    Ongeraho na Kizito Mihigo
  • MAnas4 years ago
    Muzakora n'urwo abavuze ko biyahuye nyamara barishwe ibyo bikaba byaragaraagaye
  • Hugo4 years ago
    Uwo mugore Cleopatra vii yiyahuje uburozi bwinzoka zitwa aspic cg Egyptian cobra...azirumisha KU ibere ahita apfa yanga kwicwa urubozo nabaroma...





Inyarwanda BACKGROUND