RFL
Kigali

Tour du Rwanda: Abahanzi bakomeye banyuze ab’ i Musanze mu gitaramo Polisi yibukijemo “Gerayo Amahoro”-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2020 10:01
0


Abahanzi bakomeye mu Rwanda batanze ibyishimo ku baturage bo mu karere ka Musanze mu gitaramo cya Tour du Rwanda 2020 Polisi y’u Rwanda yatangiyemo ubutumwa bwa gahunda ya "Gerayo Amahoro".



Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 27 Gashyantare 2020 hakinwe agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Rubavu basoreza mu karere ka Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7.

Restrepo Jhonatan ni we wegukanye aka gace yuma yo gutanga bagenzi be 20 banganyije ibihe bakoresheje gukandagiza ipine mu murongo.

Nyuma y’isiganwa, abahanzi bakomeye mu Rwanda bakoreye igitaramo gikomeye kuri stade ubworoherane cyabaye ku mugoroba w’uyu kane.

Iki gitaramo cyarimo abahanzi barimo Nel Ngabo, Platini Nemeye, Igor Mabano, Knowless Butera, Davis D, Bull Dogg, King James ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki. 

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol cyarebwe n’umubare munini w’urubyiruko n’abandi bakuze bakunda umuziki w’abahanzi nyarwanda bari bamaze guhabwa ibyishimo n’abanyonzi babica bigacika ku Isi.

Mu gitaramo hagati Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” yibutsa ko abantu bose bakoresha umuhanda ko bagomba kugabanya no guca impanuka zitandukanye zitwara ubuzima bwa benshi.

“Gerayo Amahoro” izagezwa ku Banyarwanda bose. Mu minshi ishize ubu bukangurambaga bwagejejwe no mu nsengero zitandukanye.

Uretse gutaramirwa n’abahanzi bakunda abitabiriye iki gitaramo banasuzumwe indwara zitandukanye banapimwa virusi itera SIDA ku buntu n’abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishizwe ubuzima (RBC).

Abitabiriye kandi banigishijwe uburyo bwiza bwo gukaraba intoki.

Iki gitaramo cyabanjirijwe n’icyabereye i Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Biteganyijwe ko igitaramo nk’iki kibera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu ari nabwo Tour du Rwanda izasozwa.


Polisi y'u Rwanda yifashishije abahanzi bakomeye mu bukangurambaga bwa "Gerayo Amahoro"

Platini Nemeye [Dream Boys] yabwiye abafana be kubahiriza amategeko y'umuhanda

Umuhanzikazi Knowless Butera ku rubyiniro rw'i Musanze ataramira abafana be

Nel Ngabo umuhanzi wigaragaje mu 2019 yabishimangiriye mu gitaramo cya kabiri yaririmbyemo

Davis D umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo "Dede" yanyuze ab'i Musanze bari bamukumbuye

Umuhanzi Igor Mabano yatumiye ab'i Musanze mu gitaramo azamurikiramo Album 'Urakunzwe' kuwa 21 Werurwe 2020

Igor Mabano wakunzwe mu ndirimbo "Iyo utegereze" yakoze ku mitima y'ab'i Musanze bihereye ijisho Tour du Rwanda


Umuhanzi Platini Nemeye mu bicu aririmba indirimbo "Fata Amano", "Ya motema" n'izindi

Kefa [ubanza i bumuso] umuvandimwe wa Ishimwe Karake Clement, Nel Ngabo na Igor Mabano

Kate Gustave umushyushyarugamba umaze igihe yifashishwa mu bitaramo bikomeye


Umuraperi Bull Dogg uri mu bakomeye mu Rwanda yifashishije nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe atanga ibyishimo

King James yifashishije indirimbo ze 'Ganyobwe', 'Umuriro watse' n'izindi yakoreye amateka i Musanze

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Phil Peter


AMAFOTO: Muzogeye Plaisir





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND