Police yatangaje ko ku bufatanye na RIB bataye muri yombi uwitwa Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa.
Aba bombi bakekwaho gukubita no kwambura umugore witwa
Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.
Ni nyuma yo kubona amashusho yafashwe na camera aho aba bagizi ba nabi bahohotera uyu mu agent wa MTN umwe aramuniga undi amukubita ingumi nyinshi munda ndetse amwambura amafaranga bamusiga ari intere
Nyuma yo gufata aba bagizi ba nabi nibwo Polisi y’u Rwanda
yashyize itangazo ku rubuga rwa twitter yabo rigira riti” Mwiriwe
turabamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho
mugenzi we witwa Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano
igihe yafatwaga"
TANGA IGITECYEREZO