RFL
Kigali

Abanyamerika 18 barahuye ubumenyi i Kigali muri Petersbakers mu bijyanye no gukora 'Cake' zigezweho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2020 17:51
2


Hashize igihe muri Petersbakers bari gutanga amahugurwa ajyanye no kwigisha abantu gukora cake (soma keke) zigezweho aho abagannye iri shuri barimo n'itsinda ry'abanyamerika 18 bari kubyinira ku rukoma kubera ubumenyi bahungukiye.



Petersbakers baherutse gutangiza igikorwa cyo kwigisha abantu gukora cake mu mahugurwa y'amezi atatu. Abacyitabiriye bamaze kuba intyoza mu gukora cake z'ubwoko bunyuranye. Si abanyarwanda gusa bagannye iri shuri ahubwo n'abanyamahanga bari kugaragaza ku bwinshi ko hari byinshi bakwiriye kwigira ku banyarwanda. Urugero ni urw'abanyamerika basoje amahugurwa bamazemo iminsi bahugurwa na Petersbakers mu bijyanye no gukora cake.


Abanyamerika barahuye ubumenyi mu Rwanda muri Petersbakers

Peter Mugwaneza nyiri Petersbakers yabwiye INYARWANDA ko amaze iminsi ahugura itsinda ry'abanyamerika 18 mu bijyanye no gukora cake z'umwihariko. Bahungukiye byinshi birimo gukora cake (keke), Imigati, Pizza na Fruit salad.  Ati "Bari abanyamerika 18. Bize gukora cake na bread, pizza na Fruits salad." Yavuze ko bamugannye nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga ibyo akora bakabikunda cyane. 

Abajijwe akari ku mutima we nyuma yo kuba ishuri rye riri kuganwa na benshi barimo n'abanyamahanga batashye bamwirahira kubera ubumenyi bamurahuyeho, yavuze ko bimugaragariza ko ubumenyi atanga bukenewe ku Isi yose. Yagize ati "Bivuze ko ubumenyi turi gutanga bukenewe ku Isi yose. Yanavuze ko ari ishema kuri Petersbakers ndetse no ku Rwanda. Ati "Kandi kuba abanyamahanga batugana ni ishema kuri twe ndetse n'igihugu muri rusange."


Bavuye muri Amerika baza i Kigali kwiga gukora cake muri Petersbakers 

Ku bakeneye cake z'agatangaza mu birori bitandukanye, twabamenyesha ko Petersbakers bakora cake zitandukanye zirimo; Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n’izindi. Iyo ushaka ko bagukorera cake, singombwa ko ubasanga ku Biro aho bakorera ahubwo wanabandikira cyangwa se ukabahamagara. Ikindi ni uko iyo bagukoreye cake, banayikugereza aho ibirori byawe byabereye.

Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza. Afite uburambe mu kuzikora kuva muri 2008 ariko muri 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'.


Bahawe 'Certificats' zemeza ko bahuguwe na Petersbakers

Petersbakers bamaze gukorera abantu benshi cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y'amavuko (Birthdays cake), izo bakorera abafite ubukwe (Wedding cakes) n’izindi zinyuranye. 

Ibiciro biri hasi cyane muri Petersbakers dore ko bafite na cake y'ibihumbi 7 (7,000Frw) yahaza abantu batanu. Cake z'ubukwe bimaze kumenyerwa ko abakora izigezweho cyane ari muri Petersbakers. Cake yahaza abantu 200, bayikorera amafaranga 120,000Frw naho iyahaza abantu 1000 yo bayikorera 800,000Frw. Intero ya Petersbakers ni "Eat me, I am delicious" ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo "Ndya ndaryoshye".


Bavuye mu Rwanda buri umwe azi gukora cake

Petersbakers bakorera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali hafi y’aho Ambasaderi wa Amerika atuye ku muhanda KG692. Kuri ubu andi mahugurwa yo gukora cake agiye gutangira, kwiyandikisha biri gukorwa bikaba bizarangira tariki 09/03/2020. Niba ushaka kwitabira aya mahugurwa cyangwa gukoresha cake, andikira Petersbakers kuri Instagram (KANDA HANO UBANDIKIRE). Ushobora no kubahamagara kuri telefone (250)786048392 cyangwa ukabandikira kuri Email: petersbakers@gmail.com Kanda HANO uhabwe fomu (form) maze wiyandikishe.


Peter (hagati) hamwe n'abanyeshuri be b'abanyamerika

Iyandikishe nawe mu mahugurwa yateguwe na Petersbakers

Ibiciro muri Petersbakers byahananuwe

IBYISHIMO BY'ABANYAMERIKA BAHUGUWE NA PETERSBAKERS KU BIJYANYE NO GUKORA CAKE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo4 years ago
    Byiza cyane.ibyiza by'iwacu abanyamahanga bakaba barabidutanze.Komerezaho Peter.Very soon ndaza nanjye unyigishe rwose
  • Mudehe4 years ago
    Murakoze nanjye nzaza,mpora nshaka kwiga ibi bintu ariko sinarimfite aho mbyigira, nanjye nzaza murakoze kandi ubwo ari mwene wacu ubyigisha nta kabuza nzaza muhe amafaranga yanjye.





Inyarwanda BACKGROUND