RFL
Kigali

Restropo Valencia yegukanye agace ka kabiri muri Tour du Rwanda 2020, Tesfozion agumana umwenda w’umuhondo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2020 14:56
0


Umunya Colombia Restropo Valencia ukinira ikipe ya Androni yo u Butaliyani yongeye kwegukana akandi gace muri Tour du Rwanda 2020 nyuma yo kugera i Musanze ari imbere y’abandi mu nzira y’ibirometero 84,7,mu gihe umunya-Eritrea Tesfazion wakoresheje ibihe bimwe n’uwambere yagumanye umwenda w’umuhondo.



Kuri uyu wa Kane hakinwe agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2020, aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Rubavu basoreza mu karere ka Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7.

Restrepo Jhonatan ni we wakegukanye nyuma yo gutanga bagenzi be 20 banganyije ibihe bakoresheje gukandagiza ipine mu murongo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, akinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani, ni na we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavaga i Huye kagana i Rusiziaho yakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibilometero 142.

Mu gace kakinwe kuri uyu wa Kane, Mugisha Moïse ukinira SACA, ni we Munyarwanda wasoje hafi ku mwanya wa 16 akoresheje 2h08’19”, asigwa amasegonda ane; Hakizimana Seth wa SACA yasoje ku wa 19.

Umwambaro w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uyoboye abandi ku rutonde rusange wagumanywe na Natnael Tesfatsion, urusha Mugisha Moïse wa SACA iminota ibiri n’amasegonda 11.

Abakinnyi batatu ba mbere mu Gace ka Gatanu (Rubavu- Musanze: 84.6 Km)

1. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni): 2h08’19”

2. Cardis Romain (Direct Energie): 2h08’19”

3. Tesfatsion Natnael (Erythrée): 2h08’19”

Abanyarwanda batatu baje hafi:

16. Mugisha Moïse (SACA): 2h08’19”+ 4”

19. Hakizimana Seth (SACA): 2h08’19”+ 4”

25. Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda): 2h08’19”+7”

Uko ibihembo byatanzwe ku bitwaye neza mu gace ka Gatanu (Rubavu-Musanze 84,7 km)

1. Stage Winner: Valencia Restrepo Jonathan (Colombia, Androni-Italy)

2. Yellow Jersey: Nathaniel Tesfazion (Erythrea National Team)

3. Best Climber of the day: Oyarzun Carlos (Chile, Bai Sicasal-Angola)

4. Best Sprinter: Yemane Dawit (Erythrea National Team)

5. Best Young Rider: Tesfazion Nathaniel (Erythrea National Team)

6. Best Combative Rider: Patrick Byukusenge (Rwanda, Benediction Ignite-Rwanda)

7.Best African: Tesfazion Nathaniel (Erythrea National Team)

8. Best Rwandan Rider: Mugisha Moise (Rwanda, SACA Team)

9. Team of the day: Erythrea National Team.

Tour du Rwanda 2020 izasozwa tariki ya 1 Werurwe 2020, isigaje uduce dutatu tuzagaragaza uwegukanye irushanwa ry’uyu mwaka, ukorera mu ngata Merhawi Kudus waryegukanye umwaka ushize.

Tour du Rwanda 2020 izakomeza ku wa Gatanu, tariki 28 Gashyantare 2020, abasiganwa bazaba bakina agace ka Gatandatu kazahagurukira i Musanze gasorezwe i Muhanga ku ntera y’ibilometero 127.3.


Valencia yakoresheje ibihe bimwe na bagenzi be 20 bagereye ku murongo rimwe


Valencia kandi niwe wari wanegukanye agace ka Gatatu ka Huye-Rusizi  


Tesfazion niwe ucyambaye umwenda w'umuhondo


I Musanze abafana bari benshi


Habanje kugwa akavura katateye ikibazo ku gace kakinwe uyu munsi


Agace k'uyu munsi kakinwe n'abakinnyi 71, bivuze ko abakinnyi 9 bamaze kuva mu irushanwa kuva ryatangira


Mugisha Moise ukinira SACA Team uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND