RFL
Kigali

Joeboy ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yahishuye icyamufashije kwamamara

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/02/2020 14:55
0


Joeboy ufite amamuko muri Nigeria yahishuye ko kwamamara kwe abikesha imbuga nkoranyamabaga, yizeza igitaramo gikomeye abazitabira Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu.



Kigali Jazz Junction ni igitaramo ngarukakwezi gitegurwa na RG Consult Inc Ltd. Iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu gutegura ibitarmo hano mu Rwanda, imaze kuzana ibyamamare mpuzamahanga birimo Mbilia Bel, Jidenna, n'abandi benshi bafite ibigwi n’amateka mu muziki kuri uyu mubumbe.

Kuri iyi nshuro utahiwe ni umunya-Nigeria Joseph Akinfenwa Donus [Joeboy], uzataramira abanyarwanda ejo kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali. Iki gitaramo azagihuriramo n’abahanzi nyarwanda barimo Niyo Bosco na Davis D.

Joelboy wageze i Kigali ejo hashize, uyu munsi tariki 27 Gashyantare 2020 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri Marriott yavuze ko yiteguye gushimisha abakunzi be mu gitaramo kizaba ejo. Ati”Ni ubwa mbere ngiye gutaramira mu Rwanda, ndabyishimiye muzaze ejo muri Kigali Jazz Junction tuzabyina, tuzagira ibihe byiza tuzanezerwa”.

Itangazamakuru ryamusabye kugaruka ku rugando rwe mu muzika avuga ko mbere yo kuwinjiramo yari umunyeshuri muri kaminuza nyuma akaza kwifashisha imbuga nkoranyambaga zigatuma amenyekana. Yagize Ati “Mbere nigaga muri kaminuza nkora n’umuziki, hanyuma nza gushira amashusho ku rukuta rwa instagram Mr Eazi arayabona aramfasha nza gukora ibitaramo hirya no hino ndamenyekana”.

Indirimbo ze nka ‘’Baby’’, ‘’All For You’’, ‘’Faaji’’ n’izindi zatumye yamamara ku buryo ubu amaze kwibikaho ibihembo bitandukanye mu muziki birimo icya Best Artiste in African Pop yegukanye muri All Africa Music Awards na Best Pop yegukanye muri Soundcity MVP Awards Festival.

Umuhanzi Davis D nawe yavuze ko yiteguye kwigaragaza muri iki gitaramo. Aya mahirwe agize yo guhurira ku rubyiniro rumwe na Joeboye agiye kumubyarira umusaruro kuko aba bombi bagiye gukorana indirimbo izatunganywa na Danny Beats.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n'ebyiri n'iminota 40 z'umugoroba (6:40).Kwinjira mu nyanya isanzwe ni ibihumbi10 y'amanyarwanda (10,000Frw), muri VIP ni ibihumbi 20 (20,000Frw) naho muri VVIP ni ibihumbi 25 (25,000Frw).


Remmy umuyobozi mukuru wa RG Consult ni we wayoboye iki kiganiro 

Joeboy wavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda


Davis D nawe yavuze ko abanyarwanda ejo azabemeza


Itangazamakuru ryitabiriye ku bwinshi iki kiganiro

REBA HANO INDIRIMBO BABAY Y A JOEBOY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND