RFL
Kigali

Harmonize yakubiswe ingumi n'umufana waburiwe irengero mu gitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2020 12:27
0


Umuhanzi Harmonize uri mu bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, yakubiswe ingumi n’umufana aririmba muri kimwe mu bitaramo bye bikomeye kitabiriwe n’umubare munini cyabereye kuri stade ya Nelson Mandela mu gace ka Sumbawanga.



Urban News ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 56 yasohoye amashusho kuri konti ya Instagram agaragaza Harmonize akubitwa ingumi n’umufana utigeze amenyekana wahise asimbukira mu gihiriri cy’abandi bari imbere y’urubyiniro.

Umwe mu barinzi ba Harmonize asimbukira mu bafana agakurikirana uyu musore wari ukubise shebuja, ntibizwi niba yabashije kumufata. Nta kintu uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Kwangwaru’ aravuga ku irisanganya yahuriye naryo mu gitaramo.

Si ubwa mbere Harmonize w’imyaka 25 ahutajwe mu gitaramo. Muri Nzeri 2019 aririmbira imbere ya Perezida Magufuli, umufana yazamutse kuri stage, atangira kumuhobera, abashinzwe umutekano we bamukurura ukuguru kwe

Kenshi agaragaza guca bugufi akareka abarinzi be bakaba ari bo bakurikirana abafana bamusagarira. Mu bandi bahanzi bakunze kwibasirwa n’abafana barimo Beyoncé, Demi Lovato na Justin Bieber.

Mu 2014 Justin Bieber yasagariwe n’umufana ubwo yarimo acuranga piano mu gitaramo cyabereye i Dubai.

Harmonize aherutse kwikura muri Label ya WCB bya Diamond wabaye inshuti ye igihe kinini. Byasabye ko agurisha inzu eshatu n’indi mitungo kugira ngo abone uburenganzira ku bihangano bye n’izina rye yakoreye ari muri iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika.

Yasabwaga kwishyura amashilingi Miliyoni 500 nyuma y’uko ahagaritse amasezerano ku ‘bushake’ yari afitanye na ‘label’ ya WCB yari ishinzwe kureberera inyungu ze z’umuziki.

Kontaro ye muri WCB yavugaga ko azishyura aya mafaranga mu gihe cyose yavamo atagejeje ku myaka 15 bari bavuganye.

Yari amaze muri WCB imyaka ine, mu Ukuboza 2018 ni bwo yatangiye gusaba ko yava ku rutonde rw’abahanzi bayibarizwamo.

KANDA HANO UREBE UKO HARMONIZE YAKUBISWE INGUMI N'UMUFANA

Umuhanzi Haromize yakubiswe ingumi n'umufana wari mu gitaramo yakoreye kuri stade Nelson Mandela

Uyu muhanzi yamaze gushinga Label ye aho afasha abahanzi batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND